Shadow

Muri Kameruni Hotel yari kuzifashishwa muri CAN2019  yaguye itaruzura.

Impungenege zuko igihugu cya Kameruni kitakibashije kwakira amarushanwa y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu mu mupira w’amaguru giteganyijwe mu 2019 (CAN2019) zikomeje kwiyonera kubwo kugaragaza ku dindira kwimyiteguro n’ubushobozi buri hasi.

Izi mpungenge ziyongereye nyuma yaho kuw akabiri tariki 11 muri uku kwezi kwa nzeri imwe muri hoteli yari iteganyijwe kuzifashishwa mu kwakira abagana Kameruni mu gihe cy’aya marushanwa,yaguye ikiri kubakwa yari yashyizwe mu majwi ko n’ubundi imirimo yo kuyubaka yatinze.Iyi hoteli iri mu gace kitwa Garoua yagombaga kuba ifite ibyumba 70 ikabarizwa ku rwego rw’inyenyeri enye.

Iyi mpanuka yakomerekeje abatari bake igahagarika n’imirimo y’ubwubatsi yakorwaga ije yiyongera ku mwuka utari mwiza w’abakozi bakoraga kuri iyi hoteli aho bavuga ko bamaze amezi asaga ane badahembwa.

                                         Inyubako ya hoteli yasenyutse itaruzura

Ibi byose byiyongereyeho impungenge zari zagaragajwe n’abagenzuzi ba CAF tariki 6 Kanama uyu mwaka, ubwo basuraga iki gihugu mu kureba aho kigeze imyiteguro maze batangaza ko Kameruni yandindiye cyane mu myiteguro kandi ko ntagikozwe ishobora kwamburwa amahirwe yo kwakira iri rushanwa.

Ahmad Ahmad umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika-CAF agira icyo abivugaho yagize ati “nzi neza ko Kameruni izabikora neza kuko isobanukiwe neza  cyane icyo umupira w’amaguru aricyo,ariko uko imyiteguro igenda hari impungenge ko Kameruni yatakaza amahirwe yo kwakira iki gikombe kikimurirwa ahandi”

Tariki 26 muri uku kwezi kwa Nzeri hateganyijwe inama izabera mu Misiri ku cyicaro cya CAF akaba ariyo izafatirwamo icyemezo niba Kameruni izagumana amahirwe yo kwakira iki gikombe cyangwa niba kizahabwa ikindi guhugu.

Irushanwa ry’umupira w’amaguru muri Afurika rizwi nka CAN ryo mu mwaka wa 2019 biteganyijwe ko nta gihindutse rizabera muri Kameruni kuva ku itariki 8 kugera kuri 30 Kamena muri uwo mwaka, rikazaba ribaye ku nshuro ya 32.

IGUSUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *