Shadow

Muri Gineya bari kwamagana ikurwa ku mirimo rya perezida w’urukiko rurinda itegekonshinga

Muri Gineya-Konakiri Abaturage basanzwe,abanyapolitiki imiryango itegamiye kuri leta,abanyamategeko ndetse n’izindi nzego muri rusange bari mu myigaragambyo bamagana icyemezo cy’abagize urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga gihaharika uwari perezida w’uru rukiko Kelefa Sall.

Image result for Kelefa Sall                                                  Kelefa Sall yakuwe mu mirimo ye

Nkuko abigaragambya babivuga ngo gukurwa ku mirimo kwa Kelefa Sall ni ubugambanyi bugamije kumukura mu nzira kuko agaragara nkubangamiye perezida Alpha Conde w’iki gihugu mu umugambi we wo guhindura itegeko nshinga maze akemererwa kuyobora manda ya gatatu atemererwa n’amategeko ariho ubu.

Abaturage bibumbiye mucyo bise Balai Citoyen kuwa kane w’iki cyumweru biriwe ku cyicaro cy’urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga bagaragaza ko bashyigikiye uwari perezida warwo Kelefa Sall bo bakemeza ko ariwe ukiruyoboye.Bagiraga bati “twamaganye abaryi baruswa, twamaganye ruswa,twamaganye ubugambanyi.”

Bakomeza bavuga ko bamaganye ihirikwa ry’itegeko nshinga rikozwe na perezida Conde n’abambari be. Bakaba barahiriye kandi bemeza ko perezida Alpha Conde icyo yakora cyose atazarenza manda ebyiri bamutoreye, bamwibutsa ko atazarenza tariki 21 Ukuboza 2020 akiyobora Gineya. Umuhuzabikorwa w’umuryango Balai Citoyen Sekou Koundouno yagize ati “twiyemeje gukorana na buri umwe wese mu guhagarika ubu bugambanyi,ntabwo tukiri mugihe cya cyami”

Bamwe mu bakomeye bo kuruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi nka Cellou Dalein Diallo, Faya Milimono ndetse na Lansana Kouyate,nabo bamaganye ikurwaho rya Perezida w’urukiko Kelefa Sall .

Sibo bonyine bagaragaje kwamagana iki cyemezo cyafashwe cyihishwe inyuma n’umugambi wo gushaka guhindura itegekonshinga kuko n’urugaga rw’ababuranira abandi bemejeko icyo cyemezo kinyuranye n’amategeko.

Perezida w’urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga muri Gineya Kelefa Sall yakuwe ku mirimo ye ashinjwa gukorera mu bwiru ntakorane na bagenzi be umunani bagize uru rukiko, kuri ubu yasimbuwe na Mohamed Lamine Bangoura wari usanzwe ari visi perezida.

Cyakora ababikurikiranira hafi bemeza ko Kelefa Sall azize kuba yaragaragaje ko adashyigikiye ko itegeko nshinga ryavugururwa,ibi akaba yarabigaragaje tariki 14 Ukuboza 2015, mu muhango w’irahira rya perezida Conde.Sall yamwibukije ko ikivi cye azacyusa mu 2020,amugira inama yo kutazagerageza guhindura itegekonshinga yifuza manda ya gatatu.

RFI/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *