Shadow

Muri Ethiopia hashyizweho minisiteri ishinzwe amahono

Minisitiri w’intebe  wa Ethiopia Dr.Abiy Ahmed komeje impinduka mu miyoborere,ubu noneho yashyizeho minisiteri itamenyerewe ishinzwe gushaka no kwimakaza amahoro.

Image result for Abiy Ahmed

Ariko Abiy Ahmed, minisitiri w’intebe wa Ethiopia, afite icyizere cyo kubihindura.

Dr. Abiy, muri gahunda ye yo kuvugurura leta, yagabanyije minisiteri ziva kuri 28 zigera kuri 20. Ariko ubu noneho yashyizeho minisiteri nshya – minisiteri y’amahoro.

Kuva yagera ku butegetsi mu kwezi kwa kane uyu mwaka, amaze kuzana zimwe mu mpinduka zikomeye mu buzima bw’iki gihugu, zirimo kwagura ububanyi n’amahanga aha akaba yarunze igihugu cye cya Ethiopia n’uwari umwanzi wacyo  w’igihe kirekire  Eritrea.

Inshingano z’iyi minisiteri ysahyizweho ntizisobanutse neza kuko imikorere yayo ntiratangazwa.

Nkuko bitangazwa na BBC inyandiko ya leta isobanura ko iyi minisiteri izakora imirimo irimo kuzana amahoro n’umutekano mu gihugu kandi iharanire ko habaho ubutegetsi bwubahiriza amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *