Urukiko rukuru rwo muri Afurika Yepfo rwemeje ko kunywa urumogi byemewe n’amategeko ahantu hiherereye. Iki cyemezo cyashimishije cyane abasanzwe banywa iri tabi bavuga ko ubu bahawe rugari ndetse ko iki cuemezo cyubahirije uburengzira bwabo.Mbere abafatwaga banywa urumogi bahanwaga n’amategeko.
Abanywi barwo bari mu munezero
Ubusanzwe guverinoma ya Africa Yepfo yo ntiyemera ikoreshwa ry’urumogi, ivuga ko ari rubi cyane ku bantu n’ubuzima bwabo. Gusa ubu ntiragira icyo itangaza ku byemejwe n’uru rukiko.
Mu mwanzuro w’Urukiko uyu munsi umucamanza yavuze ko “bitazaba ari icyaha ku muntu mukuru kugira cyangwa gukoresha urumogi wenyine ahatari abandi bantu.”
Urukiko rwahise runemeza ko kuruhinga bitagamije ubucuruzi nabyo byemewe.Umucamanza ariko ntiyavuze ingano y’urumogi umuntu adakwiye kurenza atumagura. Akazi ubu ngo kagiye kuba ak’inteko igahindura iki kemezo itegeko rirengera abarunywa.
Urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge, uwarunyweye agira imyitwarire irenze uwo asanzwe ari we akaba yakora ibyo adasanzwe akora, byiza cyangwa bibi.
Mu kwezi kwa kane, Zimbabwe yabaye igihugu cya kabiri muri Africa, nyuma ya Lesotho, kemeye ikoreshwa ry’urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.
Nubwo bwose mu Rwanda, urumogi ari ikiyobyabwenge gihanirwa kunywa no gucuruza ruri mu byararuye urubyiruko rutari rucye. Abarunywa bavuga ko rubavura bikaba impamvu yo kurutumura, nubwo bwose bitemewe.
BBC/IGISUBIZO.COM