Shadow

Mukabunani na Dr.Frank Habineza batavuga rumwe n’ubutegetsi binjiye mu nteko.

Mu majwi yagateganyo yatangajwe na Komisiyo y’amatora yavuye mu matora y’abadepite yabaye kuva tariki 2 kuheza tariki 4 Nzeri uyu mwaka yagaragaje ko bwa mbere ishyaka Green Party na PS Imberakuri zabonye imyanya mu nteko,FPR yongera kugira ubwiganze bw’imyanya 40.

Dr.Frank Habineza wa Green Party na Mukabunani Christine uyoboye Imberakuri,namwe mu masura agiye kugaragara mu nteko afite umwihariko wo kuba amashyaka baturukamo avuga ko atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Christine Mukabunani yatangarije ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA ko bishimiye intsinzi babonye yagize ati “Twishimye kuko byagaragaye ko imbaraga twakoresheje zitapfuye ubusa,biduhaye imbaraga zo gukomeza gukora ”

Mukabunani yahamije ko batazahindura umurongo wa poritiki bagenderaho wo kugaragaza ibitagenda ati “umurongo wacu numwe wo kureba ibitagenda mu gihugu kugira ngo tubikorere ubuvugizi”

 

Image result for Christine Mukabunani                Mukabunani Christine uyoboye Imberakuri ngo umurongo ngenderwaho ntuhinduka

Perezida wa Green Party, Dr Frank Habineza, akimenya ko batsindiye imyanya ibiri mu Nteko yatangaje ko ari intambwe ikomeye bateye n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Tubyakiriye neza turishishimye kuko ni intambwe nziza duteye nk’ishyaka ariko ni n’intambwe nziza duteye nk’igihugu cy’u Rwanda.”

Image result for Frank Habineza                               Frank Habineza yashimishijwe n’imyanya 2 babonye mu nteko

Muri rusange nkuko byatangajwe na Perezida wa Komisyo y’amatora Pr.Kalisa Mbanda,imitwe ya poritiki n’abiyamamaje ku giti cyabo bagabanye amajwi n’imyanya mu nteko mu buryo bukurikira:

FPR Inkotanyi n’amashyaka bafatanyije: Amajwi 74% angana n’imyanya  40

1. IZABIRIZA Marie Médiatrice
2. BITUNGURAMYE Diogène
3. MURUMUNAWABO Cécile
4. RUKU-RWABYOMA John
5. MUKABAGWIZA Edda
6. NIYITEGEKA Winifrida
7. MPEMBYEMUNGU Winifrida
8. NDAHIRO Logan FPR
9. MBAKESHIMANA Chantal
10. HARERIMANA MUSA Fazil
11. MUTESI Anita
12. RWAKA Claver
13. HABIYAREMYE J.P. Célestin
14. NYABYENDA Damien
15. MUKANDERA Iphigénie
16. KANYAMASHULI KABEYA Janvier
17. UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc
18. UWIRINGIYIMANA Philbert
19. RWIGAMBA Fidèle
20. MUKOBWA Justine
21. NDAGIJIMANA Léonard
22. UWAMARIYA Rutijanwa Marie Pélagie
23. NYIRABEGA Euthalie
24. UWANYIRIGIRA Marie Florence
25. UWAMAMA Marie Claire FPR
26. KABASINGA Chantal
27. BARIKANA Eugène
28. NIZEYIMANA Pie
29. KAREMERA Francis
30. MUHONGAYIRE Christine
31. UWAMARIYA Odette
32. YANKURIJE Marie Françoise
33. UWIZEYIMANA Dinah
34. MUKAMANA Elisabeth
35. BUGINGO Emmanuel
36. TENGERA Francesca
37. MUREBWAYIRE Christine
38. MANIRARORA Annoncée
39. AKIMPAYE Christine
40. SENANI Benoit

PSD:Amajwi 9% angana n’imyanya 5
1.Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome,
2.Nyirahirwa Veneranda,
3.Hindura Jean Pierre,
4.Rutayisire Georgette
5.Muhakwa Valens

PL: Amajwi 7% angana n’imyanya 4
1.Mukabalisa Donatille
2.Munyangeyo Théogène
3.Dr Mbonimana Gamariel
4.Mukayijore Suzanne.

Green Party: Amajwi 5% angana n’imyanya 2 :
1.Dr Frank Habineza
2.Ntezimana Jean Claude

PSImberakuri: Amajwi 5% angana n’imyanya 2
1.Mukabunani Christine
2.Niyorurema Jean Rene

Abiyamamaje ku giti cyabo;Ntibanyendera Elissam Salim,Sebagenzi Ally Housein,Mpayimana Phillipe na Nsengiyumva Janvier nta numwe wabashije kugira ijwi 1%

Abazahagararira ibyiciro byihariye

Urubyiruko imyanya ibiri:
1.Kamanzi Erneste
2.Maniriho Clarisse.

Uzahagararira abafite ubumuga: Mussolini Eugene

24 bazahagararira abagore ntibaratangazwa

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *