Shadow

Mukabalisa agiye guca agahigo ko kuyobora inteko igihe kirekire

Abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kuri uyu wa gatatu tariki 19 Nzeri barahiriye kuzuza inshingano zabo ni igikorwa cyayobowe na Nyakubahwa perezida wa repuburika Paul Kagame nkuko bigenwa n’itegekonshinga. Muri uyu muhango kandi hanatowe abagize biro nyobozi y’inteko.

    Abadepite barahiye bari kumwe na Perezida wa repuburika Nyakubahwa Paul Kagame

Abadepite 80 bose uko bagize inteko ishingamategeko barahiye. Nyuma yo kurahira abadepite bitoyemo abazabayobora abo ni perezida w’inteko n’aba visi perezida babiri umwe ushinzwe politiki amategeko no gukurikirana ibikorwa bya guverinoma undi akaba ashinzwe imari n’abakozi.

Mbere yo gutora abadepite basobanuriwe amabwiriza bagomba gukurikiza mu gihe batora cyangwa biyamamariza umwanya runaka.

Hakurikijwe amabwiriza,amatora yayobowe n’abaseseri babiri aribo Ahishakiye Mediatrice na Ayinkamiye Speciose baturutse mu badepite bagenzi babo.

Ku mwanya wo kuyobora inteko depite Izabiriza Marie Mediatrice yafashe ijambo maze yamamaza depite Mukabarisa Donatille wari usanzwe ayobora inteko,maze nawe aranyemera. Undi wafashe ijambo akaniyamamaza bisa no gutebya ni depite John Ruku-Rwabyoma,uyu ntiyemerewe kwiyamamaza kubera ko byari binyuranye n’amategeko aho asaba ko uyobora inteko ishingamategeko adaturuka mu ishyaka rimwe niry’umukuru w’igihugu. Uyu Ruku-Rwabyoma akaba aturuka muri FPR arinayo perezida wa repuburika aturukamo.

Kuri uyu mwanya wo kuyobora inteko Donatille Mukabarisa yawiyamamarijeho wenyine maze atorwa 100% bivuze ko abadepite 80 bose bamutoye.

Ku mwanya wa visi perezida ushinzwe politiki,amateko no gukurikirana ibikorwa bya guverinoma,depite Munyangeyo Theoneste yamamaje depite Hindura Jean-Pierre. Depite Bitunguramye Diogene yamamaza depite Mukabagwiza Edda,aba bamamajwe bose bahise babyemera. Nyuma depite Ntezimana Jean Claude yamamaje depite Habineza Frank ariko Habineza we yahisemo kutiyamamaza kuri uyu mwanya.

Amatora yabaye maze depite Edda Mukabagwiza uturuka muri FPR yegukana uyu mwanya ku majwi 75/80 naho Hindura Jean-Pierre wa PSD agira amajwi 5/80.

Naho ku mwanya wa visi perezida ushinzwe imari n’abakozi depite Barikana Eugene yamamaje depite Musa Fazil Harerimana ahatana na depite Habineza Frank wiyamamaje naho depite Mukamana Elisabeth wamamjwe na depite Mutesi Anita we yakuyemo kandidatire ye ahubwo ashyigikira Musa Fazil Harerimana.

Nyuma yo gutorera uyu mwanya depite Musa Fazil Harerimana usanzwe ayobora ishyaka PDI yawutsindiye n’amajwi 76/80 mugihe depite Frank Habineza usanzwe ayobora ishyaka Green Party yabonye amajwi 4/80.

Maze birangira depite Mukabalisa Donatille uturuka mu ishyaka PL abereye umuyobozi wari usanzwe ayoboye inteko muri manda Iheruka atowe nka perezida. Ibi bikaba bisobanuye ko mugihe yasoza manda ye atavuye kuri uyu mwanya cyangwa ngo ahindure imirimo yaba agiye kuba uwambere uyoboye inteko igihe kirekire dore ko yaba ayiyoboye imyaka 10.

                          Depite Mukabalisa Donatille agiye kumara imyaka 10 ayoboye inteko y’abadepite

Depite Mukabalisa Donatille yavukiye mu karere ka Bugesera mu 1960, ni umubyeyi w’abana batatu akaba yarize amategeko.

Yinjiye mu nteko mugihe cy’inzibacyuho kuva muri Nyakanga 2000. Mu 2011 kugeza 2013 yaciye muri senank’umusenateri nyuma mu 2013 agaruka mu nteko umutwe w’abadepite n’ubu akiyirimo. Mbere yo kwinjira mu nteko yakoreye ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere PNUD, nk’umunyamabanga wihariye w’uwari arikuriye mu Rwanda.

Mubutumwa yatanze amaze kurahirira kuyobora inteko yijeje gukorera hamwe hasenyerwa umugozi umwe kugira ngo umuvuduko w’iterambere igihugu kiriho ukomeze.

ubwanditsi/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *