Shadow

Mu Rwanda hagiye gutangizwa kaminuza yigisha igisirikare

U Rwanda ruri mu biganiro na guverinoma ya leta zunze ubumwe za Amerika barebera hamwe uko hashyirwaho kaminuza yigisha igisirikare no gucunga umutekano muri rusange.

Ibi Minisiteri y’ingabo yabitangaje kuwa gatatu tariki 19 Nzeri nyuma yo kwakira ku cyicaro cyayo Mr Benjamin Crocket na Lt.Col. Jason Farmer baturutse muri kaminuza yo muri Amerika yigisha ibyo gucunga umutekano (US National Defence University) baherekejwe n’umujyanama mu by’umutekano muri ambasade ya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.

Ibi biganiro byabaye hagati y’inzego zombi n’ibitangira gahunda yo gushinga iyo kaminuza mu myaka micye iri imbere. Ingabo z’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano muri rusange zishimwa n’abaturage imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

 

taarifa/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *