Shadow

Mu mujyi wa Rusizi hakenewe ubwiherero rusange

Umujyi wa Kamembe abawukoreramo n’abawugendamo bafite ikibazo cy’uko uyu  mugi udafite ubwiherero umuntu yakwifashisha mugihe yaba acyeneye kubukoresha. Bakaba basaba ubuyobozi bw’aka karere kureba uko ubu bwiherero bwa kubakwa kugira ngo ukomeze ujyane n’icyerekezo nk’umwe mu migi yunganira umugi wa Kigali.

Abakorera muri uyu mugi wa Kamembe kubona ubwihereo ntibyoroshye

Kuri iyi ngingo abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari bagaragaza ikibazo cyo kutagira ubwiherero rusange mu mugi wa Rusizi kimwe n’abandi bawukoreramo ndetse n’abawugenga ngo kibabereye ingorabahizi

“Iyo ushatse kujya kwihagarika ujya kuri resitora,iyo batakuzi ntibakwemerera.Twe tubikora gutyo kuko bakuzi ariko iyo batakuzi ushaka uko wirwanaho”

“Iyo udafite uko ubigenza uragenda ukiherera ku rukuta rw’abandi none wabigenza gute ”

“Nkatwe dukunze guhura n’abantu benshi biratugora,ni urugero nk’iyo umunyamahanga akubajije aho yiherera ubura igisubizo”

Abakorera imirimo itanduakanye muri uyu mugi ndetse n’abawugana baturutse imihanda yose bahuriza ku kifuzo cyo gusaba akarere ko bwareba uko bucyemura iki kibazo cyo kubura imisarane rusange mu mugi.

Aba baragira bati: “Dukeneye ubuvugizi ubwiherero rusange  bukaboneka hano mu mugi,buri wese akaba azi ngo hariya hari ubwiherero rusange.”

Umyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephraim arizeza abaturage ko bitarenze uku kwezi kwa Kanama uyu mwaka iki kibazo cy’ubwiherero rusange kizaba cyavuye mu nzira.

Aha aragira ati: “Icyo navuga ni uko dufite umushinga watangiye ubu ukaba uri mu mirimo ya nyuma yo kubaka ubwo bwiherero rusange birumvikana buzaza buje ku nganira ubusanzwe bw’amazu afite ba nyirayo bayacunga.”

Abaturage bo mu mugi wa Rusizi bishimira ko umugi wabo ari umwe muri itandatu muyatoranijwe yo kunganira umugi wa Kigali kandi hakaba hari bimwe mu bikorwa remezo byatangiye kuwugezwamo nk’imihanda ya kaburimbo iri gukorwa,amatara yo ku mihanda  ariko bagasaba ko n’ibindi bisigaye byakwihutishwa kugira ngo koko uyu mugi ujyane n’icyerekezo cy’iterambere u Rwanda ruganamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *