Shadow

Mu Kwihaza mu biribwa buri wese arasabwa kongera umusaruro mu byo akora

Ni urugendo buri wese asabwa kugira ibyo akoraho, kwihaza mu biribwa ntabwo ari inshingano y’umuntu umwe cyangwa urwego rumwe ni inshingano ya buri wese kuko buri wese kugira ngo abeho akeneye kurya.

U Rwanda rwizeye ko intego rwihaye yo kwihaza mu biribwa muri 2030 izagerwaho

Mu nama y’igihugu yigaga ku cyakorwa ngo abatuye isi n’u Rwanda bihaze mu biribwa kandi byiza, bemeje ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose, ishoramari mu buhinzi rikongerwa ndetse na buri wese agashyiraho ake.

Abitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ni abari mu nzego zifata ibyemezo ku ruhererekane rw’imirimo n’ibikorwa bituma igihugu cyihaza mu biribwa.

Bagaragaje ko hari ibibazo bibangamiye uru rwego nk’icy’ubumenyi buke ku bahinzi, icy’ishoramari ridahagije, icy’inganda zidahagije zongerera agaciro umusaruro w’ubunzi, kutamenya guhinga hagamijwe gusagurira amasoko, iterambere ry’imigi rituma habaho igabanuka ry’ubutaka buhingwaho, kutabona imbuto n’inyongeramusaruro ziboneye n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko izi ari imbogamizi zatangiye gushakirwa ibisubizo.

Ikindi kandi inzego zinyuranye mu Rwanda zisanga hakiri imbogamizi harimo n’izijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, zituma kwihaza mu biribwa bitagerwaho uko byifuzwa.

Minisitri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya we yagaragaje ko kwihaza mu biribwa, bizagerwaho ari uko ibidukikije bicunzwe neza bikajyana no kugabanya imyuka yangiza ikirere no gukoresha neza ubutaka.

Umunyamabanga uhoraho muri Misiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude yemeza ko buri wese afite inshingano zo kongera umusaruro w’ibyo akora, kugira ngo igihugu kibashe kwihaza mu biribwa uko bikwiye:

”Mu by’ukuri navuga ko mu Rwanda tumaze gutera intambwe ifatika mu kwihaza mu biribwa nubwo tuzi ko n’urugendo ruhari, kubera ko abaturage bariyongera ubutaka ntibwiyongera, ikoranabuhanga ndetse n’ikirere kigenda gihinduka. Ni urugendo buri wese asabwa kugira ibyo akoraho, kwihaza mu biribwa ntabwo ari inshingano y’umuntu umwe cyangwa urwego rumwe ni inshingano ya buri wese kuko buri wese kugira ngo abeho akeneye kurya, kugira ngo rero bigerweho asabwa kongera umusaruro mu byo akora aho ari hose.”

Kwihaza mu biribwa mu Rwanda kuri ubu bigeze kuri 81.3% by’Abanyarwanda.

RBA/IGISUBIZO.COM

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *