Shadow

Mu Bwongereza hari abari gupfa bazize gushaka ikibuno kinini

Mu Bwongereza hamaze gupfa abakobwa babiri bageragereje kongeresha ikibuno cyabo bifashishije uburyo bwo ku bagwa buzwi nka ‘Brazilian butt lift’ (BBL).

Image result for A second british person has died after having a Brazilian butt lift surgery

Ishyirahamwe ry’ababaga hagamijwe kubona ubwiza “British Association of Aesthetic Plastic Surgeons” (Baaps), ryavuze ko ari igikorwa cya mbere kigoye mu rwego rwo kubaga umuntu ushaka ubwiza.

Ubwo buryo bwo gushaka ubwiza binyuze mu kubagwa bwamenyekanye cyane binyuze mu bantu bibyamamare bakunze gukoresha ubu buryo kugira ngo bakomeze kugaragara neza.

Iri shyirahamwe ry’ababaga abashaka ubwiza rizwi nka Baaps,rivuga ko abantu benshi bakunze kwisanga mu kaga iyo bagiye kwibagisha  aho babaca amafaranga macye. kuko usanga aba babaga batabizobereyemo ari nayo mpamvu babaca amafaranga macye.

Ubu buryo bwa “Brazilian butt Lift” (BBL) ni uburyo bwo kubaga umuntu ushaka ubwiza (chirurgie esthétique) mu buryo bwo kwagura ikibuno ngo kibe kinini kurusha uko kiri bakura , ibinure ku gice cy’umubiri  bikinjizwa mu matako.

Baaps ivuga ko umuntu umwe ku bantu 3000 apfa kw’isi, bitewe n’ingorane zituruka kuri ubwo buryo bwo kubaga.

Mu kwezi kwa munani, umukobwa w’imyaka 29, Leah Cambridge yapfiriye mu gihugu cya Turukiya. ari kubagwa muri ubu buryo bwa BBL. BBC ivuga ko hari undi mwongerezakazi w’imyaka  20 nawe yarapfuye azize ubu buryo bwo kwibagisha.

Gerard Lambe, akora “chirurgie esthétique” akaba ari n’umunyamuryango wa Baaps, asobanura ko  “Ubu buryo wbo kubaga burimo impanuka nyinshi z’urupfu bitewe nuko iyo binjiza ibinure mu muntu, bishobora kujya mu miyoboro y’amaraso, bikaba byagera k’umutima n’ubwonko.”

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *