Shadow

Mu bwami bw’Ubwongereza bungutse igikomangoma Harry na Meghan Markle babyaye umuhungu

Umuryango w’Igikomangoma Harry na Meghan Markle uri mu byishimo bikomeye nyuma bibarutse ibahaye umwana w’umuhungu 

Image result for Harry na Meghan Markle
Meghan Markle na Prince Harry bari mu byishimo bidasanzwe

Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry ni umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth II akaba uwa gatanu mu baragwa b’ingoma.

Amakuru y’uko Meghan yibarutse akimara kumenyekana i bwami n’ahandi bagaragaje ibyishimo bidasanzwe by’umwana w’umuhungu wavutse. 

Igikomangoma Harry yagaragaje ibyishimo bidasanzwe akimara kubwirwa inkuru y’uko umugore we yibarutse umuhungu. Yavuze ari ibyishimo by’ikirenga kuri we ku buryo adashobora kubyiyumvisha. Mu butumwa yanditse kuri instagram yavuze ko bibarutse umwana w’umuhungu kandi ko umugore we n’umwana we bameze neza cyane.’  

Yavuze ko batahita batangaza izina ry’umwana kuko hakiri igihe. Ku wa 19 Gicurasi 2018 ni bwo Meghan Markle na Prince Harry bakoze ubukwe bw’agatangaza bubera muri Chapelle ya George.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *