Shadow

Mu Buhindi abakirisito ntiborohewe

Abakirisito bo mu gihugu cy’Ubuhindi barimo gusenga rwihishwa bitewe nuko abahezanguni bo mu idini y’Abahindu bo muri iki gihugu babategetse guhagarika ibikorwa byose byo gusenga Imana.

Umukirisitu w’imyaka 37 witwa Shankar Damor ukomoka mu mujyi wa Kardubadi yabwiye umuryango uharanira uburenganzira bw’abakirisito (International Christian Concern) ko umuryango we wahagaritse kujya mu masengesho kuko agatsiko k’abahezanguni b’Abahindu kababwiye ko nibaramuka bagiyeyo bazabagirira nabi.

Yagize ati: “Mu materaniro yo mu kwezi kwa Gicurasi, twabujijwe kujya mu rusengero cyangwa se gusengera mu rugo…muri uko kwezi kandi igihe umuryango wanjye wari uri gusenga, umuntu wo muri uwo mujyi yahamagaye polisi iramfunga banshinja ibinyoma bishingiye ku myizerere.”

Shankar yavuze ko umuryango we wakomeje gusenga Imana nubwo ubuzima bwabo buri mu kaga kuko aba bahezanguni bakomeje gutoteza abakirisitu bo muri iki gihugu.

Undi mukirisitu witwa Babu Singh Damor na we yatangaje ko aba bahezanguni bo mu idini y’Abahindu bakomeje ibikorwa byabo byo gutoteza abakirisitu ariko bazakomeza gushikama ku kwizera kwabo.

Umuryango Open Doors wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika urwanya akarengane gakorerwa abakirisito uratangaza ko mu Buhindi habarurwa abakirisitu miliyoni 61 mu baturage bangana na miliyali 1.3 batuye iki gihugu.

Urutonde rwasohotse muri uyu mwaka rukozwe na Open Doors rwashyize igihugu cy’Ubuhindi ku mwanya wa 11 mu bihugu bikirangwamo itotezwa rikorerwa abakirisitu.

Aba ni abagore b’abakirisito bo mu mujyi wa Mumbai ubwo bari mu myigaragambyo ku itariki 09 Gicurasi 2018
ibyishimo/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *