Friday, February 26
Shadow

Mu Buhinde minisitiri yeguye,arashinjwa guhohotera abagore.

Uwo ni minisitiri wungirije Mobashar Jawed Akbar ushinjwa n'abagore 15.Minisitiri wungirije Mobashar Jawed Akbar abagore batumye akuramo ake karenge.

Mu Buhinde, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije, Mobashar Jawed Akbar w’imyaka 67 y’amavuko ,yeguye ku mirimo ye uyu munsi kubera ibirego by’abagore 15 bavuga ko yigeze kubakorera ihohoterwa rishingiye ku bitsina atarajya muri guverinoma. Ariko Akbar we arabihakana.

Abagore barega Akbar bose ni abanyamakuru bakomeye mu Buhinde. Akbar yababereye umuyobozi mbere yo kuba minisitiri. Yareze mu rukiko umwe muri bo witwa Priya Ramani, wabanjirije abandi kumushinja. Akbar amurega kumusebya.

Nyamara abandi bagore 20, bose b’abanyamakuru, nabo bandikiye urukiko ibaruwa imwe, barubwira ko biteguye kumushinja mu rubanza aregamo mugenzi wabo Ramani.

VOA/IGISUBIZO.COM

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *