Shadow

Mu bitaro bya Kibuye bizihije umunsi w’abarwayi

Gahunda y’umunsi mukuru wo kuzirikana umurwayi wizihirijwe mu bitaro bikuru bya Kibuye.Ni gahunda mpuzamahanga iba rimwe mu mwaka aho hazirikanwa k’umurwayi byumwihariko k’ubububabare bwe n’ubufasha akwiriye guhabwa.

Umunsi wizihijwe kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena,abarwayi bakaba bagenewe impano zitandukanye ziganje ibikoresho by’isuku ndetse n’ibiribwa.

Abarwayi bagaragaje akanyamuneza batewe n’iki gikorwa bemeza ko bibahaye ikizere cyo gukira.

Bati: “Turabashimiye ku gitekerezo cyiza mwagize,ibi birampa ikizere ko nzakira vuba ngataha.”

“Twabashimiye mwakoze,Imana ibahe umugisha kandi aho mwakuye ibakubire ka biri.Ibi bikoresho mpawe biramfasha gukora isuku n’umurwaza wanjye abone uko akomeza ku nyitaho ”

“Ibi bikoresho biradufasha kuko duturuka kure ntabwo biba byoroshye ariko ubu tugiye gufura tunywe n’igikoma kirimo isukari.”

Dr.Ayingeneye Violette umuyobozi mukuru w’ibitaro bikuru bya Kibuye avuga ko bateguye uyu munsi bagendeye kubyo babona abarwayi bakeneye ati:  “twabikoze kuko tubona uko twita ku barwayi umunsi k’umunsi tubahereza imiti hari ubundi bufasha buba bukenewe tudafitiye ubushobozi nk’abakozi bakora  mu bitaro ”

Akomeza avuga ko kuba bonyine batabifiteye ubushobozi nibyo byatumye biyambaza abafatanyabikorwa

“…Nyamara dufite abandi bafatanya bikorwa badufasha ariko batazi ibyo dukora. Niyo mpamvu twararitse abayobozi b’amatorero n’amadini atandukanye inzego za leta guhera k’umudugudu ukagera ku rwego rw’intara abafatanyabikorwa bo mu bigo by’igenga  ndetse n’ibya leta dukorana mu karere ka Karongi.

Turabashima uko badufashije nuko bitabiriye kugira ngo  umurwayi ahabwe uburyo bwo kuvurwa mu buryo bw’imiti no mu buryo bw’ibimutunga ndetse n’amafaranga ku gira ngo mugihe bibaye ngombwa ko tuyakoresha tubone aho tuyakura.”

Ku kibazo cy’uko ibitaro bya Kibuye ababigana ari benshi nk’ibitaro bikuru ndetse by’ikitegererezo mu ntara y’Uburengerazuba byakira abaturage baturutse mu turere dutandukanye aba Karongi, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi kuko ibitaro byo muri utwo turere abarwayi badafitiye ubushobozi babohereza mu bitaro bya Kibuye.

 Dr.Ayingeneye avuga ko“ kwakira abaturage baturutse mu turere twa kure bagemurirwa ku buryo butaboroheye ugasanga mu gihe gito impamba bazanye irabashiranye,iyi mpamvu ikaba ituma tuba dukeneye ubufasha kuko tuba dufite abaturage benshi tuba turi kuvura badafite ubitaho mu buryo bw’imibereho yabo ya buri munsi.”

This image has an empty alt attribute; its file name is abashyitsi-1024x768.jpg

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *