Shadow

Monique Nsanzabaganwa yahawe igihembo kubwo guharanira iterambere ridaheza abagore.

Umuyobozi wungirije wa banki nkuru y’igihugu Monique Nsanzabaganwa yahawe igihembo ashimirwa uruhare rwe muri gahunda z’uburinganire n’iterambere ry’ubukungu by’umwihariko ku rwego rw’abagore.

Dr.Nsanzabaganwa iki gihembo yagihawe kuwa kabiri tariki 4 Nzeri uyu mwaka I Sotchi mu gihugu cy’Uburusiya.  Ni igihembo cyatanzwe n’umuryango uharanira iterambere ry’imari ridaheza kizwi nka Alliance for Financial Inclusion.

Dr.Monique Nsanzabaganwa(hagati) n’igihembo mu biganza.

Nkuko uyu muryango ubisobanura  iki gihembo gihabwa abantu bagaragaje guhirimbaranira iterambere ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu rwego rw’imari ndetse no kuvuganira abakene.

Monique Nsanzabaganwa azwi cyane mu rwego rw’ubukungu dore ko abifitiye n’imapmyabumenyi y’ikirenga(Phd) yakuye muri kaminuza yo muri Afurika Yepfo.Mbere yo kuba umuyobozi w’ungirije muri Banki Nkuru y’Igihugu yabaye minisitiri w’ubucuruzi. Kuri ubu ayoboye umuryango nyafurika “New Faces, New Voices” ishami ry’u Rwanda. Ni umuryango uharanira ko abagore bagira ijambo mu rwego rw’imari. Yumvikana kandi agaragaza uruharwe rw’amakoperative mu guteza imbere uduce tw’icyaro anakangurira abagore kuyitabira.

Nkuko inyigo y’ikigo FinScope yo mu 2016 ibigaragaza,umubare w’abagore bagerwaho naserivise z’imari wavuye ku kigero cya  36,1% mu mwaka  2012 ugera kuri 63% mu mwaka wa 2016.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *