Justin Bitakwira Minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akaba ku ruhande rwabashyigikiye Joseph Kabila, asanga igihe kigeze ngo Kongo igire imiyoborere ifite igitsure no kwihagararaho.
Mu kumviakanisha urugero rw’imiyoborere yifuriza Kongo yatanze urugero ku miyoborere y’u Rwanda muri iki gihe. Akaba avuga u Rwanda ashingiye kukuba ruri gutera imbere mu nzego zitandukanye.
Justin Bitakwira Minisitiri ushinzwe iterambere ry’icyaro muri RDC
Minisitiri Justin Bitakwira ibi bitekerezo bye yabigaragaje ubwo yari mu kiganiro kuri imwe muri televiziyo yingenga ikorera mu mugi wa Kinshasa
Nyuma yo kugaragaza ibitekerezo bye,byakiriwe mu buryo bunyuranye mu banyekongo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagaragaje ko bamushyigikiye abandi bamwamaganira kure bavuga ko ari umugambanyi,umunyarwanda wigize umunyekongo.
Benoit Kangoma ati: “Aba ni aba minisitiri b’ikinyejana cya 21 bo muri Congo,ibitekerezo byabo byibereye ku Rwanda,uyu ni umunyarwanda ufite ibyo ari kwimenyereza hano muri Kongo.”
Uwiyise Congo libre ati: “Niba kuri wowe u Rwanda ari rwo ufatiraho urugero ,ntabwo ugomba kubigira ibya Abanyekongo bose.”
Naho uwitwa Askots ati: “Ijana ku ijana nshyigikiye igitekerezo cya minisitiri”
Okolela nawe yungamo ati :“Minisitiri yavuze neza cyane ”
Uwitwa Christopher Columbus yagize ati: “Nibyo byaba byiza duhisemo imiyoborere nkiyo mu Rwanda ariko ikibazo nta bayozi nkabo mu Rwanda dufite,bityo tureke impaka”
Kuri ubu muri Congo ibiganiro n’ibitekerezo ku miyoborere bitandukanye biragenda bitangwa mu gihe bitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.
mediacongo/IGISUBIZO.COM