Shadow

Minisitiri w’Uburezi ntiyemeje inteko ku bisobanuro yatanze ku mikorere ya Kaminuza y’u Rwanda

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ntiyanyuzwe n’ibisobanuro mu magambo byatanzwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine ku bibazo bimaze igihe muri Kaminuza y’u Rwanda, by’imicungire y’imari n’iy’umutungo n’iby’ikoranabuhanga.

Minisitiri w'Uburezi yatangaje igihe amashuri azatangirira | Gusa, Valentine, Iyo
   Minisitiri w’Uburezi Uwamariya Valentine yasabwe gutanga ibisobanuro mu nyandiko

Bimwe mu bibazo yabajijwe ahanini birimo imyenda y’amafaranga idafite inyandiko ziyisobanura, imicungire itanoze y’umutungo w’iyo Kaminuza, imitungo itabaruwe kandi itabyazwa umusaruro n’imishinga ya Kaminuza yadindiye.

Mu bindi bibazo harimo icyuho kiri mu buryo bw’ikoranabuhanga rya IEBMIS idakoreshwa uko bikwiye, aho bigaragara ko mu bice 14 biyigize hakoreshwa gusa ibice 3 ari byo bihwanye na 21.4% kandi yaratanzweho amafaranga menshi n’ibindi.

Minisiteri y’Uburezi irizeza ko ukwezi kwa Kanama uyu mwaka, kuzarangira Kaminuza y’u Rwanda ifite urutonde rwuzuye rw’umutungo wayo ndetse mu minsi iri imbere imwe mu mitungo yayo ikazegurirwa abikorera kugira ngo ibyazwe umusaruro uko bikwiye.

Ikibazo cy’imicungire mibi y’imari n’umutungo muri Kaminuza y’u Rwanda si gishya, ugendeye kuri raporo zitandukanye z’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro, uvuga ko na we ubwe azi imiterere y’iki kibazo cy’imicungire mibi kiri muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ibyo bishimangirwa na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2019/2020, igaragaza ko Kaminuza y’u Rwanda itazi umutungo wayo wose by’umwihariko hakaba hari ibibanza 55 idafitiye ibyangombwa, bamwe mu Badepite bakaba bavuga ko bitumvikana ku rwego nka Kaminuza y’Igihugu.

Dr Uwamariya yijeje inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite ko iki kibazo kizaba cyakemutse bitarenze ukwezi kwa Kanama muri uyu mwaka wa 2021.

Ku kibazo cy’imitungo imwe n’imwe itabyazwa umusaruro uko bikwiye, ahatanzwe urugero rwa zimwe mu nyubako za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Minisitiri w’Uburezi yahishuye ko hari gahunda yo kuzegurira abikorera ngo bazibyaze umusaruro uko bikwiye.

Mu rwego rwo kunoza imicungire y’imari n’umutungo kimwe na serivisi zayo, Kaminuza y’u Rwanda iherutse gushyiraho abakozi bashya 11 bafite ubumenyi n’ubushobozi bwihariye mu bijyanye n’imicungure y’imari n’umutungo, bakaba bitezweho gufasha iyi kaminuza guhindura isura yayo yamaze kwangirika mu bijyanye n’imicungire y’imari, umutungo, amasoko n’andi masezerano.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ntiyanyuzwe n’ibisobanuro mu magambo byatanzwe na Minisitiri w’Uburezi Dr.Uwamariya bityo asabwa ibisobanuro byimbitse mu nyandiko.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *