Shadow

Minisitiri Ingabire Paula yikundira kurya capati n’ibishyimbo,ibindi byinshi kuri we!

Minisitiri Ingabire Paula yagizwe minisitiri muri Minisiteri ishinzwe Ikoranabuhanga no guhanga ibishyani kuva tariki 18 Ukwakira. Ni umubyeyi w’abana batatu, akaba imfura mu muryango w’abakobwa batandatu. Yavukiye muri Kenya kuwa 24 Mutarama 1983, iwabo baza kwimukira muri Uganda hanyuma baza mu Rwanda.

Hon.Ingabire Paula mu biro bye aganira n’umunyamakuru (foto-imvahonshya)

Ingabire Paula ni muntu ki?

Yavukiye muri Kenya, arubatse afite abana batatu; umuhungu n’abakobwa babiri. Amashuri abanza yayigiye muri Kenya na Uganda ariko hagati aho yize no muri Camps Kigali yahigiye amashuri abanza agitaha mu Rwanda, ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyigiye muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux hanyuma ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye agikomereza muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge. Kaminuza yayikomereje muri KIST yiga Computer Science (ubumenyi mu bya mudasobwa) nyuma akomeza ikiciro cya gatatu cya kaminuza muri kaminuza ya Massachusetts muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yarangije uyu mwaka muri Nyakanga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula mu kiganiro n’Imvaho Nshya ku buzima bwe bwite

Mbere yo kuba minisitiri, ni iyihe mirimo yakoze?

Akirangiza kwiga muri Kaminuza yahise ajya gukora mu kigo kitwa RITA (Rwanda Information Technology Authority). Akazi yari ashinzwe kari ugukorana n’abikorera mu by’ikoranabuhanga, ako kazi yagakozemo imyaka igera kuri ibiri hanyuma akora nk’umukozi ushinzwe imishinga (Project Manager). Iki kigo cyaje gushyirwa muri RDB aho yakoze mu myanya itandukanye harimo no kuba yarabaye umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga.

Nyuma y’amasaha y’akazi, Paula akora iki?

Umwanya wose abonye atari ku kazi, awushyira mu bana akamenya ibijyanye n’ishuri, gusohokana nabo bakajya gusura imiryango. Nk’umubyeyi yita ku bana no ku muryango muri rusange.

Weekend ye iba yifashe ite?

Ku wa Gatandatu ataha ubukwe, iyo hatari ubukwe ajya mu birori by’incuti ze, no kujya gusura abarwayi. Ni umukirisitu, ku Cyumweru ajya gusengera kuri Christian Life Assembly CLA Nyarutarama.

Akunda uwuhe mukino?

Akunda kureba umukino wa Basketball ariko mu bindi akunda amarushanwa yo koga. Hanyuma umukino akunda gukina ni ukoga ni na cyo kintu akunda cyane.

Mu bindi akunda gutwara igare, gusoma ibitabo igihe nibura mbonye iminota 30 ariko iyo ufite abana batoya uba ufite gihe gito. Muri ruhago y’u Rwanda afana APR FC.

Iyo yasohotse akunda kurya iki, anywa iki?

Ikintu cya mbere akunda ni capati, ibishyimbo, ariko iyo agize amahirwe agasohoka arya capati n’isosi.

Ninde muntu umubera ikitegererezo?

Hon.Ingabire agira ati:“Nakuze nigira kuri papa umbyara kuko yari wa muntu wadusigiraga ibibazo 10 byo mu mibare ngo tubikore kandi akagaruka agasanga twayirangije twese, ni byo byatumye nkunda imibare nkanayiga muri kaminuza. Yanyubatsemo imbaraga antera umwete ni yo mpamvu mvuga ko ari we umbera ikitegererezo.”

Uko yakiriye inshingano zo kuba Minisitiri?

Paula ati:“Narishimye birumvikana kandi nishimira n’inshingano mpawe. Numvise mpawe akazi kenshi kandi ngomba gukora. Numvise ko abo ngiye gukorana na bo twari dusanzwe duhura kenshi kandi nizeye ko bizanyorohera […].”

Uburinganire mu ikoranabuhanga mu Rwanda burashoboka?

Puala ati “Yego burashoboka cyane! Ndi mu itsinda twatangije ryitwa ‘Girls In ICT’ impamvu yayo kwari ukugira ngo dukangurire abari n’abategarugori kumva ko ikoranabuhanga tutagomba kuriharira abagabo cyangwa abasore. Uburinganire burashoboka cyane kandi hari urwego bimaze kugeraho.”

Akunda kumva iyihe ndirimbo, ni uwuhe muhanzi akunda?

Akunda indirimbo zaririmbiwe Imana. Nta muhanzi akunda ahubwo akunda ubutumwa batanga.

Ni ryari yumva yambaye neza?

Minisitiri Ingabire avuga ko iyo yambaye kositimu n’inkweto ndende aba yumva yambaye neza ariko yambaye kositimu akambara inkweto ziciye bugufi,ati: “sinkubeshye ntabwo mba numva nambaye neza.”

          Ingabire Paula,niwe uyoboye Minisiteri ishinzwe Ikoranabuhanga no guhanga ibishya

 

Imvahonshya/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *