Shadow

Minani Hemed wa Kiyovu ngo Gasogi United ni inzu yo mu gikari ni nk’ikiraro

Minani Hemed umufana ukomeye w’umupira w’amaguru uzwi cyane hano mu Rwanda akaba asanzwe ari n’umuvugizi w’abafana ba Kiyovu sports, avuga ko Gasogi United ikipe y’umunyemari ukiri muto Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, iyi kipe ngo ntiragira ijambo ryo kuvuga mu ruhando rw’andi makipe hano mu Rwanda.

APR FC tuzayitsinda, abantu barare neza....Hemed abwira abafana ba Rayon Sports > Rwanda Magazine                                                      Minani Hemed umuvugizi w’abafana ba Kiyovu Sports

Ibi Hemed yabitangarije kuri radio y’igihugu mu kiganiro Urubuga rw’Imikino ubwo yari abajijwe uko ikipe ye ya Kiyovu Sports izitwara imbere ya Gasogi United bari mu itsinda rimwe cyane ko KNC yamaze guhigira gusohoka ari uwa mbere mu itsinda bahuriyemo cyane ko ngo atitaye kubifatwa nk’amateka aririmbwa n’ayo makipe bari kumwe.

Mu bigereranyo bitandukanye byo mu buzima busanzwe Hemed yagaragaje ko Gasogi ari ikipe nto cyane ugereranyije nizo ikunze kwigereranya nazo.

Yagize ati: “niba Rayon Sports ,Kiyovu Sports na APR ari etage, Gasogi ni annex za nzu zo mu gikari.” Arongera ati:”niba aya makipe ari nk’inzu y’umukire Gasogi yari ikwiye kuba ari ikiraro,aho abantu bajya gukuramo umusaruro w’ibyo bakeneye.”

“Ntabwo ari ibanga uyu munsi Rayon sports umukinnyi mwiza ikeneye imukura muri Gasogi Mtatu, Olivier,aya makipe umukinnyi ikeneye imukura muri Gasogi”

Yashimangiye ko uburyo shampiyona igiye gukinwa ari ahabakuze ati: ‘’Ntabwo abana bemerewe kuza kugira icyo bavuga muri iri rushanwa, ni irushanwa ry’amakipe akuze azi icyo ashaka. Hazakinwa imikino micye ariko azerekana impamvu yitwa amakipe makuru kuko azi icyo ashaka ’’

Mugukomeza kwihanangiriza ikipe ya Gasogi yaboneyeho kwamagana icyo yise soft corruption igaragara.Yatanze urugero rw’uko bitumvikana uko KNC ufite televiziyo agenera ikiganiro gihoraho umuyobozi ushinzwe abasifuzi. Ati “byumvikane ko afite uko abigenza kuko nyuma y’umukino baba bari kumwe”

Minani Hemed yizeye ko nyuma ya shampiyona KNC azasezera burundu muri shampiyona. Aho azavuga ngo “Mbivuyemo”

Mu isubukurwa rya shampiyona ikipe ya Kiyovu Sports na Gasogi United bizakinira mu itsinda B aho zihuriyemo na Rayon Sports na Rutsiro FC.

Kiyovu SC yanganyije na Gasogi United – AMAFOTO > Rwanda Magazine       Minani Hemed wa Kiyovu Sports na KNC wa Gasogi United basanzwe ari inshuti zisangira

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *