Shadow

Mfumukeko umunyabanga mukuru wa EAC arashinjwa gusesagura umutungo

Inteko ishingamategeko y’umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba irasabira ibihano umunyamabanga mukuru w’uyu muryango kubera gushInjwa imikoreshereze mibi y’amafaranga hafi imiliyoni eshatu z’amadolari ya Amerika.

Image result for Liberat Mfumukeko
Umunyamabanga Mukuru Ambassaderi Liberat Mfumukeko

Umunyamabanga Mukuru Ambassaderi Liberat Mfumukeko ukomoka mu Burundi ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu mishinga y’uwo muryango.

Abagenzuzi b’umutungo babwiye abagize inteko ishingamategeko ya EALA ko igice cyayo mafaranga yaguzwe ibintu bitigeze byinjira mu bubiko kandi bitanagaragara neza inzira byaguzwemwo mu gihe ikindi gice bitaboneka icyo cyakoze, bakemeza ko yanyerejwe.

Raporo y’abo bagenzuzi yerekana uko umutungo wa EAC wakoze kuva mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2017 ivuga ko hari n’ukundi bunyereza hamwe n’ikoreshwa nabi ry’umutungo bw’uwo muryango, butubahiriza amategeko agenga itangwa ry’amasoko no guhonyanga kwica amategeko agenga itangwa ry’akazi.

Mw’itangazo rayatangajwe Mfumukeko avuga ko iyo rapporo ari iya kera akemeza ko iyo mu mwaka uheze wa 2018 yari yerekanye ko uko kunyereza umutungo kuvugwa nta kwabayeho.

Bitegekanyijwe ko icyegeranyo cy’inteko ishingamategeko kizashyikirizwa inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC. Iyo ni yo ishobora gufata icyemezo, ko abashinjwa uku gukoresha nabi umutungo w’umuryango bahanwa cyangwa bikagira ukundi bigenda

VOA/IGISUBIZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *