Shadow

Messi yeretswe ikarita itukura ya kabiri kuva yatangira gukina

Lionel Messi yeretswe ikarita itukura ya kabiri gusa amaze kubona kuva yatangira gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ubwo ikipe ye ya Argentine yatsindaga Chili ibitego 2-1 mu mukino w’igikombe cyo ku mugabane w’Amerika y’epfo warimo ubushyamirane.

Mbere yaho, Messi n'ikipe y'igihugu ya Argentine bari banenze imisifurire muri iyi mikino y'igikombe cya Copa America
Ubwo Messi yerekwaga ikarita itukura

Messi yeretswe ikarita itukura nyuma yo gushyamirana na Gary Medel, byatumye uyu mukinnyi wa Chili na we yerekwa ikarita itukura. Ni mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu gikombe cya Copa America wabaye ku wa gatandatu tariki 6 Nyakanga

Messi, utarigera yerekwa ikarita itukura muri Barcelone kugeza ubu,ikarita imwe gusa yari yareretswe mbere yaho yari iyo mu myaka 14 ishize ubwo yatangiraga gukinira Argentine.

Ubushyamirane, muri uwo mukino warimo ishyaka ryinshi, bwari bwakomeje kugenda bwiyongera, biza guhuhuka habura iminota umunani ngo igice cya mbere kirangire, Messi agaragara nk’uteye inkokora Medel bari bahuriye ku mupira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *