Shadow

Martin Ngoga Yatorewe Kuyobora Komite Igenzura Imyitwarire Muri FIFA

Mu Nteko yaguye ya 71 ya FIFA yabaye tariki 21 Gicurasi, hatowe abayobozi bashya ba za Komite ziyobora udushami twa FIFA. Muri zo harimo n’ishinzwe guperereza ku myitwarire idahwitse ishobora kuvugwa ko bakozi bayo, iyi ikazayoborwa na Martin Ngoga, Umunyarwanda wakoze mu nzego nyinshi z’ubutabera n’amategeko.

Martin Ngoga yinjiye mu kanama k'imyitwarire muri FIFA – Panorama
  Bwana Martin Ngoga si mushya mu buyobozi bw’umupira w’amaguru

Mu kuyobora iyi Komite yiswe ‘Investigatory Chamber of The Ethics Committee’Bwana Ngoga azungirizwa na Bruno De Vita  wo muri Canada na Parasuraman Subramanian wo muri Malaysia.

Bwana Martin Ngoga asanzwe kandi ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’I Burasirazuba bita ‘Jumuiya Legislative Assembly’ ikorera i Arusha muri Tanzania. Yigeze no kuyobora ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Kuri Twitter Bwana Ngoga yanditse ko yishimiye inshingano nshya yahawe kandi ko azazisohoza mu bwitange n’ubunyamwuga bwuzuye.

Bwana Martin Ngoga si mushya mu buyobozi bw’umupira w’amaguru kuko yabaye umuyobozi wungirije wa FERWAFA ubwo yari iyobowe na Gen.Cesar Kayizari.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *