Shadow

Marina yahakanye ko indirimbo “I’m Sorry” atari iyo gusaba The Mane imbabazi

Umuhanzikazi Marina yatangaje ko indirimbo yise I’m Sorry yashyize hanze atayanditse mu rwego rwo gusaba imbabazi ubuyobozi The Mane Music nyuma yo kuvamo akongera agasubiramo.

Mu ibaruwa ifunguye Marina yasabye imbabazi The M - Inyarwanda.com
Marina ngo ntawe asaba imbabazi

Kuwa Kane tariki 3 Kmena nibwo Marina yashyize hanze indirimbo yise I’m Sorry, yumvikanamo gutakamba k’umuntu wakoze amakosa, akaba ari gusaba imbabazi uwo yakoshereje.

Ubwo Umuyobozi wa The Mane yatangaza ko Marina yagarutse muri The Mane, yavuze ko uyu mukobwa yasabye imbabazi ku makosa yari yakoze ndetse ko byinshi bikubiye muri iyi ndirimbo yakoze.

Ati “ Warenzaho iki ubaye wowe uri The Mane umwana akosheje akagaruka akagusaba imbabazi z’ibyo yakoze ntakindi narigukora nk’umubyeyi imbabazi nazitanze. Marina ari mu muryango wa The Mane amaze iminsi ari muri Studio atunganya indirimbo ngo kuko yumva ko ari yo nzira nziza yo gutanga ubutumwa bwe bw’ibyabaye mwese muzi.”

Ibyatangajwe n’umuyobozi wa The Mane bitandukanye n’ibyo Marina avuga kuko ngo iyi ndirimbo yari imaze amezi arenga umunani ntaho ihuriye n’ibibazo yagiranye na The Mane.

Ati “Ino ndirimbo ishobora kuba imaze nk’amezi umunani muri studio, ahubwo bitewe n’ibihe nari ndimo n’ibyo abantu bavugaga naravuze nti wasanga ari cyo gihe cyiza cyo kuyisohora. Ntabwo ari inkuru mpamo, ntibumve ko cyari igihe cyiza cyo kuyisohora ngo bumve ko ari byo bihe nari ndimo cyangwa gusaba imbabazi.”

Marina avuga I’m Sorry ari indirimbo ishobora kwifashishwa n’umuntu uwo ari we wese waba uri gusaba imbabazi.

Marina yari yasezeye muri The Mane mu mpera z’ukwezi kwa Mata nyuma y’uko hari ibyo atumvikanagaho n’abayobozi be. Nyuma baje kumvikana biyemeza gukomeza gukorana ariko bavugurura amasezerano bari barakoranye mbere.

 

Hose/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *