Muri Madagascar, mu matora ya Perezida ateganijwe kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 07 Ugushyingo, mu bakandida 36, bahatanira kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, bane muri bo ni abigeze kukiyoboraho.

Muri bo, harimo ukiri ku ntebe y’ubutegetsi Hery Rajaonarimampianina, Didier Ratsiraka, Marc Ravolamanana na Andry Rajoelina.

Aya matora yo muri iki kirwa cyo mu nyanja y’Abahinde, atakunze kuvugwaho rumwe, dore ko mu minsi yashize yakuruye amakimbirane hagati mu baturage bashyigikiye abakandida batandukanye.

Herry Rajaonarimampianina, arashaka kuguma ku ntebe, agakuma ku mugambi we yise “Fisandratana 2030” wo kuzamura ubukungu bw’iki gihugu.

Naho Andry Rajoelina, wafashe ubutegetsi muri 2009 nyuma ya coup d’etat, yayoboye iki gihugu no mu nzibacyuho, yarangiye muri 2014. Akaba azwiho kuba yarateje imbere ibikorwaremezo mu gihugu.

Uwitwa Marc Ravalomanana, nawe wayoboye Madagascar, we yasezeranyije ko aramutse atowe, yateza imbere serivisi z’ibanze abaturage bakeneye.

Gusa aba bose, bavugwaho kuba batarabashije gukura iki kirwa mu bibazo bicyugarije, birimo ubukene, intambara ndetse na ruswa.

IGISUBIZO.COM