Friday, February 26
Shadow

Luka Modric yegukanye Ballon d’Or 2018, iherezo ku bihe bya Cristiano na Messi?

Luka Modric, umukinnyi wo hagati wa Real Madrid na Croatia, yatsindiye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi cya Ballon d’Or cy’uyu mwaka wa 2018, aba umukinnyi wa mbere ugitsindiye utari Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo mu gihe cy’imyaka irenga 10 ishize.

Image result for luka modric...ballon d'or

Modric w’imyaka 33 y’amavuko, mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka yafashije Real Madrid gutwara igikombe cya Champions League ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, mbere yuko afasha ikipe y’igihugu cye cya Croatia kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya uyu mwaka.

Mu mwaka wa 2007, umukinnyi Kaka wahoze akinira AC Milan n’ikipe y’igihugu ya Brezili yabaye umukinnyi wa nyuma utsindiye iki gihembo mbere yuko Messi na Cristiano batangira kugenda bagisimburanaho.

Cristiano werekeje muri Juventus avuye muri Real Madrid ku mpeshyi y’uyu mwaka, yaje ku mwanya wa kabiri.

Rutahizamu Messi w’ikipe ya Barcelona yaje ku mwanya wa gatanu, mu gihe rutahizamu Antoine Griezmann wa Atletico Madrid yaje ku mwanya wa gatatu naho rutahizamu Kylian Mbappe wa Paris Saint-Germain we akaza ku mwanya wa kane – bombi bakaba barafashije Ubufaransa gutwara igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Iki gihembo cya Ballon d’Or gisoje umwaka waranzwe n’intsinzi kuri Modric, wanatowe nk’umukinnyi w’umugabo wahize abandi mu bihembo by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, akanatsindira igihembo cy’umupira w’amaguru wa zahabu nk’umukinnyi wahize abandi mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka.

Modric yatuye iyi Ballon d’Or abandi bakinnyi bose batayitsindiye mu gihe cy’imyaka 10 ishize yihariwe na Messi na Cristiano.

Yagize ati: “Wenda mu bihe byashize hari abakinnyi bamwe bashoboraga kuba baratsindiye Ballon d’Or nka Xavi, Andres Iniesta cyangwa [Wesley] Sneijder, ariko ubu abantu noneho kera kabaye bari kubona undi muntu”.

“Iki gihembo ngituye abakinnyi bose bishoboka ko bari bakwiye kugitsindira ariko ntibagitsindire. Kuri jye, uyu wabaye umwaka mu by’ukuri udasanzwe. Biragoye ko navuga mu magambo uko numva merewe mu mutima wanjye. Ni ikintu kidasanzwe kuri jye…”

Modric yavuze ko Cristiano na Messi ari “abakinnyi badasanzwe”, yongeraho ati: “Kuba ngitsindiye, bivuze ko mu kibuga nakoze ikintu rwose kidasanzwe muri uyu mwaka, ni yo mpamvu umwaka [w’imikino] wa 2017-2018 wabaye umwaka wanjye”.

Modric yari umwe mu bakinnyi umunani ba Real Madrid bari bari ku rutonde rugufi rw’abakinnyi 30 batoranywagamo utsindira Ballon d’Or y’uyu mwaka.

Image result for Ada Hegerberg

Ada Hegerberg w’imyaka 23 y’amavuko akaba rutahizamu wa Lyon n’ikipe y’igihugu ya Norvège, ni we watsindiye igihembo cya mbere cya Ballon d’Or mu bagore.

Mbappe w’imyaka 19 y’amavuko, we yabaye uwa mbere utsindiye igihembo cya Kopa Trophy, gihabwa umukinnyi wahize abandi mu bari munsi y’imyaka 21 y’amavuko kandi agatoranywa n’abigeze gutsindira igihembo cya Ballon d’Or.

Image result for luka modric...ballon d'or

Dore urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere:

1. Luka Modric (ukinira Real Madrid na Croatia)

2. Cristiano Ronaldo (ukinira Juventus na Portugali)

3. Antoine Griezmann (ukinira Atletico Madrid n’Ubufaransa)

4. Kylian Mbappe (ukinira Paris Saint-Germain n’Ubufaransa)

5. Lionel Messi (ukinira Barcelona na Argentine)

6. Mohamed Salah (ukinira Liverpool na Misiri)

7. Raphael Varane (ukinira Real Madrid n’Ubufaransa)

8. Eden Hazard (ukinira Chelsea n’Ububiligi)

9. Kevin de Bruyne (ukinira Manchester City n’Ububiligi)

10. Harry Kane (ukinira Tottenham n’Ubwongereza)

Ballon d’Or ni iki?

Ni igihembo cyatangiye gutangwa buri mwaka guhera mu 1956 n’ikinyamakuru France Football cyo mu Bufaransa, Umwongereza Stanley Matthews akaba ari we wabimburiye abandi mu kugitsindira.

Cyahabwaga gusa abakinnyi bakomoka i Burayi kugera mu mwaka wa 1995 ubwo cyagurwaga kigashyirwamo n’umukinnyi uwo ari we wese ukina mu ikipe y’i Burayi. Mu mwaka wa 2007, ni bwo noneho cyabaye ikireba abakinnyi bose b’umupira w’amaguru ku isi.

Urutonde rugufi rw’abakinnyi 30 batoranywamo utsindira Ballon d’Or rutegurwa n’abanyamakuru b’ikinyamakuru France Football,ugitsindira agatorwa n’abanyamakuru bo ku isi, buri gihugu kigahagararirwa n’umunyamakuru umwe.

Kuva mu mwaka wa 2010 kugera mu wa 2015, cyahujwe n’ibihembo bya FIFA, ariko biza gutandukanywa nuko mu mwaka wa 2016 FIFA yongera kugira ibihembo byayo bwite.

BBC/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *