Shadow

Luka Modric yahawe na FIFA igihembo cy’umukinnyi wahize abandi.

Luka Modric Umunya-Korowasiya w’imyaka 33 ukina hagati mu ikipe y’igihugu cye akaba akina no muri Real Madric yo muri Esipanye ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi muri uyu mwaka w’imikino dusoje arusha Cristiano Ronaldo na Mohammed Salah.

Ni igihembo gitangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA). Uyu muhango wabaye ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki ya 24 Nzeli 2018 i Londre mu Bwongereza.

Luka Modric yabashije gufasha Real Madrid gutwara ibikombe bitatu bya UEFA Champions League anongeraho kugeza Croatia ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2018 giheruka kuba muri Nyakanga kigatwarwa n’Abafaransa batsinze ibitego 4-2.

Muri uyu mwanya watwawe na Luka Modric, yari awuhanganiye na Cristiano Ronaldo babanaga muri Real Madrid kuri ubu akaba uri muri Juventus ndetse na Mohammed Salah umunya-Misiri ukina muri Liverpool.

Luka Modric mu mikino y’igikombe cy’isi 2018 giheruka kuba niwe wari watoranyijwe nk’umukinnyi w’irushanwa.

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, Marta umunya-Brezil ukinira ikipe ya Orlando Pride ni we watwaye iki gihembo mu gihe umutoza w’umwaka yabaye Didier Deschamps umutoza w’ikipe y’igihugu cy’u Bufaransa yatwaye igikombe cy’isi 2018 batsinze Croatia ibitego 4-2 ku mukino wa nyuma.

Mohammed Salah umunya-Misiri ukina imbere mu ikipe ya Liverpool mu Bwongereza yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze igitego cyiza (Puskas Award). Igitego uyu mugabo yatsinze Everton ku itariki 2Ukuboza 2017 muri shampiyona y’Abongereza ni cyo cyahize ibindi.

Abafana b’ikipe y’igihugu ya Peru ni bo bahize abandi muri uyu mwaka w’imikino cyane ubwo bari mu Burusiya bafana ikipe yabo mu mikino y’igikombe cy’isi.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *