Shadow

Liverpool yasuzuguje Barcelone iyisezerera muri Champions league iyitsinze 4-0

Ibyishimo byasaze abakunzi ba ruhago by’umwihariko abakunzi ba Liverpool ubwo bari bamaze kwandika amateka atazibagirana mu mupira w’amaguru ubwo bari bamaze gutsinda FC Barcelone yo muri Espagne ibitego 4 ku busa.

This image has an empty alt attribute; its file name is 6-1221jpg-32320b-d3104.jpg
Abafana ba Liverpool barahiriye kudatana nayo

Hari mu mukino wa 1 /2 cya UEFA Champions League wo kwishyura nyuma y’uwari wabereye i Nou Camp muri Espagne aho FC Barcelone yari yatsinze ibitego bitatu ku busa.

Liverpool yagiye mu kibuga idahabwa amahirwe na make yo kugera ku munota wa nyuma bitewe n’uko itari ifite abakinnyi bayo bakomeye barimo Mohammed Salah n’abandi.

Ku munota wa karindwi, umusore ukomoka muri Kenya, Divock Origi, yafunguye amazamu nyuma yaho ikipe ye yari imaze umwanya isatira cyane.

Divock Origi, ni we wafunguye amazamu anatsinda igitego cy’intsinzi

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, yakoze impinduka akura mu kibuga Robertson wari wavunitse yinjiza Georginio Wijnaldum wahise atsindira ikipe ye ibitego bibiri byihuse ku munota wa 54 na 56.

FC Barcelone yatangiye kuyoberwa ibibaye, ariko ikomeza guherekanya umupira neza ishaka kureba ko yabona igitego cyatuma ikomeza ariko uburyo burabura.

Ni mu gihe ku ruhande Liverpool yo imbaraga ziyongeraga umunota ku wundi, byaje no kugeza ku munota wa 79 ubwo iyi kipe yari ku kibuga cyayo yabonaga koruneri igaterwa mu buryo bwihuse na Trent-Alexander Arnold, Origi wari uhagaze wenyine ahita atsinda igitego mu gihe ba myugariro ba Barcelone bari barangaye.

Georginio Wijnaldum yinjiye mu kibuga asimbuye atsinda ibitego bibiri byihuse

Umukino warangiye ari ibitego bine bya Liverpool ku busa bwa FC Barcelone yari ifite impamba y’ibitego bitatu ariko bitigeze bigira icyo biyimarira.

Nyuma y’umukino, umutoza Jurgen Klopp yagize ati: “Wabyumvaga ku isi hose ko bavuga ko gutsinda uyu mukino kuri twe urebye bidashoboka. Noneho gutsinda nta gitego twinjijwe nanjye sinzi uko abahungu babigenje”.

Klopp yavuze ko guhuza impano hamwe n’umutima ukomeye byabaye mu ijoro ry’ejo ku wa kabiri atigeze abibona mbere. Yagize ati: “Dushobora kutazongera kubona umukino nk’uyu”.

Kuva ku bitego bitatu watsinzwe ukigaranzura ukanatsinda muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa rya Champions League byaherukaga kuba mu mwaka wa 1986 ari Barcelona ibikoze ku ikipe ya Gothenburg.

Klopp ati: “Imbere y’umukino nabwiye abahungu nti sintekereza ko bishoboka ariko kubera ko ari mwe ndumva dufite amahirwe. Bagiye bakora ibitangaje. Ibyishimo birarenze”.

Umutoza Jurgen Klopp wa Liverpool
Umutoza Jurgen Klopp wa Liverpool

Valverde Utoza Barcelone yavuze ko nk’umutoza nubwo atazi ikigiye kumubaho ariko ibi ari we bibazwa.

Liverpool itegereje ikipe izayisanga ku mukino wa nyuma hagati ya Ajax yo mu Buholandi na Tottenham yo mu Bwongereza mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Liverpool igeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa kuko yahaherukaga umwaka ushize igikombe ikagitwarwa na Real Madrid yo muri Espagne .

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *