Shadow

Leta ni yamagane ubuhanuzi bubi nkuko y’amagana ibiyobya bwenge

Mugihe muri iyi minsi hirya no hino mu matorero n’amadini humvikana ubuhanuzi,aho abantu bagenda bahanurirwa ibizababaho.Pasiteri Celestin Hategekimana agaragaza impungenge bwaba buteye ku mibereho y’urubyiro n’iterambere ry’igihugu muri rusange,akaba ahamagararira leta kugira icyo ikora.

                                                          Rev.Dr.Hategekimana Célestin yemeza ko ubuhanuzi bubi ari nk’ibiyobya bwenge nk’ibindi.

Rev.Hategekimana Celestin asanzwe ari umushimba mu itorero rya Abangirikani (EAR),agira icyo avuga kubuhanuzi bweze muri iki gihe agira ati: “Nibyo koko biteye impungenge kuko iyo ubonye umuntu ari gusobanura ibintu nabi bitera ubwoba,ubuhanuzi basigaye barabwambuye igisobanuro cyabwo.”

Akomeza asobanura ubuhanuzi ati:”Ubundi ubuhanuzi ni ijambo Imana ishaka kubwira abantu ariko ikabinyuza ku muntu witwa umuhanuzi; ni ukuvaga ubutumwa umuntu yagombye kuvuga atari ubwe ari ubw’Imana agira ngo abugeze ku bantu.”

“Ariko icyo tutakibagirwa nuko aho umuhanuzi w’ukuri ari haba hari n’umuhanuzi w’ibinyoma. Abo ni abantu ababiri kuva na cyera babanaga ndetse akenshi usanga abahanuzi b’ibinyoma ari intyoza mu kuvuga,kubamenya bikagorana ariko burya umuhanuzi nyamuhanuzi yaritondaga cyane,agatanga ubutumwa bukomeye buvuye ku Mana akanabwitondera.

Muri iki gihe rero urubyiruko rurahura n’ubu buhanuzi bw’ibinyoma bikaba biteye ikibazo kuri ejo hazaza habahabwa ubutumwa nk’ubu ngubu buyobya.

Rev.Dr.Hategekimana Célestin unigisha muri kaminuza aho yigisha Iterambere(Develpment studies) avuga ko ubuhanuzi bubi bw’ibinyoma ari ubwo kwamaganwa kuko buyobya ubwenge.

Ati: “Ubuhanuzi bubi ni ukiyobyabwenge,nkuko turwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko kugira ngo tugire urubyiruko rwiza dukwiye kurwanya ubuhanuzi bw’ibinyoma kuko nabwo bucurika ubwenge bw’urubyiruko ntirutekereze neza ntirurebe iterambere rifite ireme bagahugira ku kintu cyo kumva ngo tuzabona ibintu by’ubusa,tuzajya muri Amarika n’ibindi.”

“Leta ikwiye gukomeza kureba nk’irebera abaturage ikareba ikintu cyose cyabangamira iterambere ry’urubyiruko n’iterambere ry’igihugu,ikamagana ubu buhanuzi.”

Pasiteri Celestin asaba nabanyamadini guhaguruka bakagira icyo bakora bakinenga bakabikora babinyujije mu rwego ruhuza amadini yose.

 

IGISUBIZO.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *