Shadow

Laboratwari y’ibitaro bya Gihundwe yashyizwe ku rwego rw’inyenyeri enye

Laboratwari y’ibitaro bya Gihundwe yabonye amanota 89.5% mwisuzuma ryo mu rwego mpuzamahanga  ryakozwe n’inzobere z’abagenzuzi b’ikigo mpuzamahanga cya African Society  for Laboratory Medecine (ASLM) byayihesheje kujya ku rwego rwego rw’inyenyeri enye .

Bishimiye kuba bashyizwe ku rwego rw’inyenyeri enye

Nkuko bisobanurwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe Dr.Nshizirungu Placide,ni isuzuma risanzwe rikorwa mu bigo by’ubuvuzi buri mwaka harebwa ireme ry’ibyo bakora.

Byumwihariko kuri laboratwari bagenzura ibintu byinshi binyuranye bijyanye n’imikorere ya laboratwari uko yakagombye gukora bagendeye kubipimo bitangwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita k’Ubuzima (WHO), harebwa imikorere,abakozi ufite n’impamyanumenyi zabo, ibikoresho ufite,uburyo bapima ibizamini n’ubuziranenge bwabyo n’ibindi.

Nyuma yisuzuma hatangwa amanota akabarwa mu nyenyeri bahereye kuri imwe kugera kuri eshanu. Ibitaro bya Gihundwe byabonye amanota 89.5% biyashyira ku rwego rw’inyenyeri enye,nkuko bisobanurwa na Dr.Nshizirungu intego akaba ari ukujya ku rwego rw’inyenyeri eshanu rushyirwamo laboratwari ifite guhera ku manota 95%.

Dr Nshizirungu Placide avugako kwisiramuza bifite 60% byo gukumira ubwandu.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe Dr.Nshizirungu Placide

Laboratwari y’inyenyeri eshanu ihabwa icyemezo cy’ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga (International Accreditation) bivuze ko igikorwa cyose gikeneye serivise za laboratwari uba uri ku rwego rwo kucyakira, nk’ubushakashatsi ku rwego rw’isi bucyeneye ibizami.Ibi bivuze ko uba uri ku rwego mpuzamahanga kuburyo ikintu cyose watanga nk’igisubizo ntawagishidikanyaho.Ibi bikaba bisaba ibikoresho n’ikoranabuhanga biteye imbere.

Ku rwego rw’inyenyeri enye ibitaro bya gihundwe byashyizweho Dr.Nshizirungu Placide avuga ko bishimishije kuko ubwo baherukaga gusuzumwa bari bashyizwe ku rwego rwa kabiri.

Ibi bikaba bitanga ikizere ku bitaro kuko bitanga ikizere kubabigana  ko bahabwa serivise nziza kuko iyi raboratwari iri kuri uru rwego ibahesha gutanga imiti n’inama bashingiye ku bisubizo bya raboratwari yizewe kandi ifite imikorere isobanutse.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *