Shadow

Kwita Izina: Obasanjo yise ingagi rimwe mu mazina ye”Aremu”

Ku nshuro ya 14, abana b’ingagi 23 bahawe amazina mu muhango umaze kumnyekana ku isi hose nko Kwita Izina. Nkuko bimaze kumenyerwa uyu muhango wahuruje abantu bibirangirire ku rwego rw’isi bo mu ngeri zitandukanye .

Chief.Olusegun Mathew Okikiola Aremu Obasanjo wigeze kuyobora Nijeriyawari wari witabiriye uyu muhango yatunguranye aha umwana w’ingagi rimwe mu mazina ye Aremu. Ni izina risobanura ngo buri mwana ni ingenzi mu muryango.

                            Chief .Olusegu Amaru Obasanjo  wahaye izina ingagi rimwe mu mazina ye.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashishikarije abashoramari kurushaho gushora imari yabo mu bikorwa bifitanye isano n’iterambere ry’ubukerarugendo.

Yavuze ko kwita izina ingagi bishimangira intego Guverinoma y’u Rwanda, yihaye yo kurushaho guha agaciro ibidukikije hagamijwe iterambere rirambye.

Yakomeje agaragaza ko ingagi zigira uruhare runini mu kongera umusaruro u Rwanda rukura mu bukerarugendo, kandi inyungu ikaba igera ku baturiye za pariki bahabwa 10% anyuzwa mu gutera inkunga imishinga ibateza imbere.

Minisitiri w’Intebe yashimiye abakomeza gushyigikira iterambere ry’ubukerarugendo kandi yasabye abashoramari kongera imari bashyiramo, bakabyaza umusaruro andi mahirwe y’ishoramari ahari aho yatanze urugero rw’agace gaherereye ku kiyaga cya kivu kazwi nka Kivu Belt.

          Minisitiri w’intebe Dr.Ngirente Edouard

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), igaragaza ko abantu 94 000 basuye pariki z’igihugu, bakinjiza miliyoni 18.7 z’amadolari mu musaruro wose w’ubukerarugendo.

Pariki y’Ibirunga ibarizwamo ingagi yihariye ibirenga 90% by’umusaruro wose winjijwe na pariki yasuwe n’abantu 36 000. Mu 2017 inyungu u Rwanda rwakuye mu kugurisha amatike yo kujya gusura ingagi ziyongereyeho 14.1%, mu gihe ayagurishijwe yiyongereyeho 3.5%.

U Rwanda rwakira ba mukerarugendo baturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bangana na 25%, u Burayi ni 22%, naho ahandi hasigaye muri Afurika bakangana na 21%.

Abise amazina ingagi n’amazina ziswe:

Hong Liang & Xinyu Zhang: Bise ingagi izina rya ‘Urugero’,
Laureano Bisan Etamé-Mayer: Yise ingagi izina ‘Ikipe’,
Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Peter Vrooman: Yise umwana w’ingagi izina rya ‘Intarutwa’,
Alexa Gray: Yise umwana w’ingagi izina rya ‘Kunesha’,
Sheikh Dr. Abdulaziz Ali Bin Rashid Al Nuami: Yise umwana izina rya ‘NaYombi’,
Samba Bathily: Yahaye ingagi izina rya ‘Ineza’,
Dr. Noeline Raondry Rakotoarisa: Yahaye ingagi izina rya ‘Imbaga’,
Michael Wale: Yahaye ingagi izina rya ‘Paradizo’,
Thomas Krulis: Yahaye ingagi izina rya ‘Mahirwe’,
Judith Kakuze: Yahaye ingagi izina rya ‘Indakemwa’,
Dr. Olusegun Obasanjo: Yahaye ingagi izina rya ‘Aremu’,
Josette Sheeran yise ingagi izina rya ‘Umuryango’
Theo Kgosinkwe & Nhlanhla Nciza: Bahaye ingagi izina rya ‘Akeza’,
Michael O’Brien-Onyeka: Yahaye ingagi izina rya ‘Umuseke’,
Strive Masiyiwa: Yahaye ingagi izina rya ‘Ishusho’,
Peter Riedel: Yahaye ingagi izina rya ‘Umusaruro’,
Alexandra Virina Scott: Yahaye ingagi izina rya ‘Izahabu’,
Rao Hongwei: Yahaye izina ry’Igishinwa risobanuye ’Uburumbuke’,
Hugh Fernley-Whittingstall: Yahaye ingagi izina “Amatungo”, 
Jeannette Uwiragiye: Yahaye ingagi izina “Irebe”
Amadou Gallo Fall: Yahaye ingagi izina ‘Kwiyongera’
Graca Machel: Yahaye ingagi izina ‘Urugori’

 

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *