Shadow

Kwikama byaba igisubizo cy’ababyeyi babura umwanya wo konsa

Gahunda y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’abana bato, NECDP, yatangaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ababyeyi babura umwanya wo konsa abana babo kubera akazi kenshi. Ibi bikaba kimwe mu bishobora gukurura ukugwingira kw’abana. Bakaba bagira ababyeyi inama yo kwikama amashereka bakayasiga

Abana bakwiye konka amezi 6 batavangiwe

Mu gihe aba babyeyi bakomeje kugaragaza impungenge zabo z’uko badashobora kubona umwanya wo konsa abana babo mu gihe cy’amezi atandatu kubera akazi kenshi, Mashara Faustin umukozi wa Gahunda y’igihugu y’Imbonezamikurire y’Abana bato, ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana, aganira na Radio na TV10 yagiriye inama ababyeyi yo kujya bikama amashereka maze bakayasigira abana babo mu gihe bagiye ku kazi. Akomeza asaba aba babyeyi konsa abana babo mu gihe cy’amezi 6 batabavangiye n’ikindi kintu icyo aricyo cyose.

Imibare yashyizwe ahagaragara n’umuryango w’abibumbye, ishami ryita ku buzima, OMS, igaragaza ko 45% by’impfu z’abana Ku isi ziterwa n’indwara zituruka ku mirire mibi inagaragazako 11% by’impfu z’abana batoya ziterwa no kutonka neza mu gihe mu Rwanda ababyeyi bagera kuri 14% batonsa neza abana babo. Ibi ngo ahanini biterwa no kutagira umwanya uhagije wo konsa abana kubera akazi kadatanga umwanya wo konsa.

Ibi biracyasa n’ibigoranye ngo ababyeyi babashe konsa amezi 6 kubera ko itegeko ry’umurimo riteganya nibura ikiruhuko cy’amezi 3 ku mubyeyi wibarutse.

Kuva ku itariki ya 1 Kanama kugera uyu munsi ku itariki ya 7 Kanama, ni icyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa abana.

Image result for kwikama
Agakoresho kifashishwa mu kwikama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *