
Umusesenguzi mu by’ubukungu mpuzamahanga, Dr. Bihira Canisius, avuga ko nyuma y’amasezerano ashingiye ku muco, siporo, ubukerarugendo n’ubucuruzi ndetse n’iby’ingendo zo mu kirere u Rwanda rwasinyanye n’igihugu cya Qatar ku itariki 21 Mata 2019, kimwe mu byo u Rwanda rwakwigira kuri icyo gihugu ni ukunoza serivisi.
Dr. Bihira avuga ko uretse peterori na gazi Qatar ikungahayeho, ngo indege ya Qatar igera mu bihugu birenga 100 mu gihe Arabie Saoudite nk’igihugu kinini kandi gifite n’ingufu kirusha Qatar peterori na gazi, gifite indege zitagera mu bihugu birenga 30 ariko ngo ibyo bigaterwa nuko Qatar yanogeje imitangire ya serivisi.
Ashimangira kandi ko u Rwanda rwashyira ingufu mu gutanga serivisi zirimo iz’ubuhinzi n’ubworozi kuko ari byo rufite. Ati “U Rwanda icyo rwakora kugira ngo rwigire kuri Qatar ni ukonoza serivisi ruhereye ku buhinzi n’ubworozi, hakabaho serivisi z’inganda, tukohereza ibiribwa n’ibinyobwa bikajya ku masoko yo hanze bityo u Rwanda rukinjiza amadovize.”
Dr Bihira agaragaza kandi ko ubukerarugendo butejwe imbere u Rwanda rwagera ikirenge mu cya Qatar. Yagize ati “Dufite ubukerarugendo bushimishije, dufite ingagi utasanga ahandi ku Isi. Ubwo bukerarugendo nibutezwa imbere ntibugume muri RDB, hakabaho n’abantu ku giti cyabo bakora bwa bukerarugendo ariko babufitemo ubumenyi. U Rwanda rukoze neza ibyo rufite, rwatera ikirenge mu cya Qatar.”
Agaragaza kandi uko igihugu cya Qatar cyagiye kigura itaka hanze kikarizana kubera ko ntaryo cyari gifite, kikarizana kigashobora guhinga ibyo gikeneye. Ati “Twe hano mu Rwanda turabyifitiye twagombye kubibyaza umusaruro.”
