Shadow

Kubyina Kinyarwanda ntibikiri uko byahoze

Bamwe mu baturage bavuga ko kuri ubu imibyinire yahindutse, imyinshi muri iki gihe ngo ihabanye cyane n’umuco nyarwanda kuko babona hari n’ishobora gukururira abantu mu busambanyi.

Image result for imbyino nyarwanda
Ababyinnyikazi babyina imbyino Nyarwanda

Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco -RALC yemeza ko uko iterambere riza rishobora guhindukana n’umuco, kuko ngo bibaho ko umuntu yigana umuco w’ahandi ariko ibyo ngo ntibikwiriye gukuraho indangagaciro na kirazira bye.

Ubushakashatsi bushya bwasohotse mu kinyamakuru Human Neuroscience, bwerekana ko abantu bahora bakora imyitozo ngororamubiri ariko by’umwihariko kubyina, birinda ubwonko bwabo gusaza. Bamwe mu baturage bemeza ko kubyina bibaruhura, ariko ngo imbyino z’iyi minsi zimwe na zimwe usanga akenshi hari izishobora guteza irari ry’umubiri rimwe na rimwe bitewe n’uburyo zibyinwamo ndetse n’imyambarire y’abazibyina.

Dr Jacques Nzabonimpa, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubushakashatsi, kurengera no guteza imbere umuco mu nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco avuga ko bitabujijwe ko umuntu yamenya n’imico y’ahandi ngo ababyina imbyino z’ahandi bagomba kuzirikana indangagaciro na kirazira by’umuco wabo, birinda gukora ibintu bibangamye muri rusange.

Imbyino, imikino n’ibindi bishingiye ku muco bikorwa hagamijwe kwidagadura ariko hanatangwa ubutumwa. Uburyo bwo kubyina bugenda butandukana bitewe n’igihugu, gusa igihugu nacyo gishobora kugira uburyo butandukanye bwo kubyina. Gutega amaboko bagahamiriza benshi mu banyarwanda babifata nk’imibyinire yahozeho kandi ituma benshi bishima bitabujije ko hanyuzwamo n’ubutumwa.

Image result for imbyino zidasanzwe....ubusambanyi
Imbyino zigezweho zishyirwa mu majwi ko zikurura ubusambanyi

Ibyo bita imbyino zigezweho ahanini zikomoka mu bihugu byateye imbere hari umubare munini w’abaturage bavuga ko byatumye umwimerere wo kubyina uhinduka ku buryo hari abashobora kubyina bagambiriye kwishimisha ubwabo bihabanye n’ibyemewe mu birori, bitewe nuko babyina, ibyo bambaye n’amagambo akubiye mu byo babyina ibyinshi bikaba byakururira bamwe mu busambanyi cyangwa bikangiza ibitekerezo by’ababibona cyane cyane abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *