Shadow

Kuboneza urubyaro bifite inyungu ariko kubigeraho bibangamiwe n’imyumvire

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa ko gushyira imbaraga muri gahunda zikangurira abaturage kuboneza urubyaro bizakemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage mu bihugu bya Afurika kiri mu bidindiza iterambere ry’uyu mugabane.

KT Press Rwanda on Twitter: "COVID-19: Rwanda Readies for Vaccine Rollout - https://t.co/qRoMxSMskG #RwOT… "

Hari mu Nama y’Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa iteraniye mu Rwanda ku nshuro ya 41, kuva ku wa 19 kugeza ku wa 22 Nyakanga 2021.

Ni inama ifatwa nk’urubuga rw’abayitabira mu kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, gusangira inararibonye mu bikorwa biteza imbere abatuye imijyi nta wuhejwe.

Mu biganiro byo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021, abayitabiriye bagarutse ku ngingo zo guteza imbere uburinganire bw’umugabo n’umugore no kuboneza urubyaro nka bimwe mu byitezweho gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara kandi kigira uruhare mu bukene ihorana.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko kwita kuri gahunda zo kuboneza urubyaro bifite inyungu ariko ko kubigeraho bikibangamiwe n’imyumvire ikomoka ku myemerere n’imico yo mu bihugu byinshi byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Yagize ati “Kuboneza imbyaro byagura ubushobozi bwo kurera, bikongerera ubushobozi umugore, bikagabanya ubwiyongere bw’abaturage. Byihutisha iterambere rusange bigatuma igihugu kigera ku iterambere cyiyemeje.”

Dr Ngamije yavuze ko ibikorwa bikenewe hamwe n’ubukangurambaga ku kuboneza urubyaro bikwiye kugirwamo uruhare n’inzego zitandukanye kugira ngo umusaruro uboneke.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bwakozwe mu 2019/2020, bwagaragaje ko 64% by’abagore bo mu Rwanda ari bo bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro.

Hakurikijwe imiterere y’uburumbuke mu Rwanda, nibura umugore wo mu mujyi abarirwa abana 3.4, naho uwo mu cyaro bakaba 4.3.

Mu 2005 umugore ugejeje igihe cyo kubyara yabarirwaga abana batandatu, mu 2014/2015 baba 4.2 naho mu 2019/2020 bagera kuri bane.

Imibare ya Loni igaragaza ko kugeza uyu munsi Afurika ituwe na 1.374.011.141 bangana na 16.72% by’abatuye Isi. Hatagize igikorwa uyu mubare wazaba wikubye kabiri mu 2050 ukarenga miliyari 2,2.

Ni ikibazo abitabiriye iyi nama bavuga ko gikwiye guhagurukirwa bose bakareba mu cyerekezo kimwe kuko ubushakashatsi bukorwa bugaragaza ko ari ngombwa cyane kuboneza imbyaro kugira ngo bateze imbere imijyi yabo.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *