Shadow

Rihanna ubu arabarirwa mu baherwe bo ku isi

Robyn Fenty Rihanna yicaye ku ntebe y’abaherwe batunze Miliyari y’amadorali y’Amerika. Kuri ubu ni we utunze amafaranga menshi mu bagore b’abahanzi na miliyari $1,7. Ikinyamakuru cya Forbes Magazine cyatangaje ko Rihanna ari we muhanzikazi ukize kurusha abandi bose ku Isi, akaba uwa kabiri kuri Oprah Winfrey mu baba mu ruganda rw’imyidagaduro muri rusange.

Rihanna Is Officially A Billionaire, According To 'Forbes'

Aka kayabo ntabwo Rihanna agakesha ibitaramo yaririmbyemo cyangwa se kopi za alubumu yagurishije, ahubwo abikesha ubushabitsi mu bucuruzi bw’ibirungo by’ubwiza bw’abagore.

Mu 2017 nibwo yatangije kompanyi ye yise Fenty Beauty afitemo imigabane ingana na 50%, indi ikagirwa n’ikigo LVMH cy’umufaransa Bernard Arnault, umuherwe wa kabiri ku Isi.

Hafi miliyari $1,4 by’umutungo wa Rihanna abikomora kuri Fenty Beauty, izindi miliyoni $270 azikura ku kigo cye gicuruza imyenda y’imbere cyitwa Savage X Fenty. Afitemo imigabane ya 30%.

Kimwe mu bimufasha gucuruza cyane ni umubare munini w’abantu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Kuri Twitter akurikirwa na miliyoni 102,5 naho kuri Instagram ni miliyoni 101.

Mu 2018, Fenty Beauty binjije Miliyoni $550, kuri ubu ifite agaciro ka miliyari $2,8. SavageX Fenty yo ifite agaciro ka miliyari imwe y’Amadorali y’Amerika.

Rihanna wari uzwiho gushyira hanze alubumu inshuro nyinshi zishoboka, iby’umuziki asa nk’uwabyirengagije kuko aheruka gusohora alubumu mu 2016.

Is Rihanna really pregnant??? | gossip + hotspot

Rihanna Launches a New Fenty Drop at Bergdorf Goodman | Vogue

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *