Shadow

Ku nshuro ya gatandatu abigerageza Hakainde Hichilema yatorewe kuba perezida wa Zambia

Zambia: Hakainde Hichilema takes early presidential election lead | Elections News | Al Jazeera

Komisiyo y’amatora ya Zambia yemeje ko amatora ya perezida yo mu cyumweru gishize uwayatsinze ari umukandida w’abatavugarumwe n’ubutegetsi Hakainde Hichilema.

Bwana Hichilema w’ishyaka United Party for National Development  yatsinze mukeba we ukomeye, perezida ucyuye igihe Edgar Lungu, amurushije amajwi arenga miliyoni. Yari inshuro ya gatandatu Hichilema agerageje gushaka kuba perezida,inshuro eshanu zabanje yaratsindwaga.

Komisiyo y’amatora yavuze ko Hichilema yatsinze n’amajwi 2,810,777 kuri 1,814,201 ya Lungu mu matora yabaye kuwa kane. Abantu bagera kuri miliyoni zirindwi bari biyandikishije gutora.

Avuga ibyavuye mu matora ari i Lusaka, Esau Chulu ukuriye komisiyo y’amatora yagize ati: “Bityo ntangaje ko uwavuzwe Hichilema aba perezida wa Zambia”.

Ubutegetsi Lungu amazeho imyaka itandatu bwanenzwe guhonyora uburenganzira bwa muntu, ruswa, ubushomeri bukabije no kunanirwa kuzahura ubukungu.

Bivugwa ko Hichilema w’imyaka 59 yazamukiye muri ako kababaro ka rubanda itora, yizeza impinduka.

Hakainde Hichilema bakunze kwita “HH” ni umugabo w’ubatse ufite umugore n’abana batatu, yize ubukungu muri kaminuza ya Zambia ndetse aniga ibigendanye n’imali muri Birmingham University ahakur impamyabumenyi ya ku rwego rwa MBA. Uyu mugabo usanzwe azwi cyane muri Zambia kuko uretsekugaragara muri politki ni umucuruzi ufite izina rikomeye cyane bimushyira mu bankire bo muri Zambia.

Ubu afite urugamba rukomeye rwo guhindura ubukungu bw’iki gihugu buhagaze nabi. Biteganyijwe ko perezida watowe arahira mu minsi irindwi iri imbere.

Secretary-General “delighted” with Zambian opposition leader's release | The Commonwealth
                          Hakainde  Hichilema ubyishimo byasesekaye k’umunwa

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *