Shadow

Ku myaka 41 umubyeyi w’abana barindwi yasoje amashuri abanza

Umugore witwa Mutembayire Aline w’imyaka 41 y’amavuko wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye amaze igihe yiga mu mashuri abanza, akaba yasoje gukora ibizamini bya Leta kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021.


      Mutembayire Aline yiteguye gukomeza kwiga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

Uyu mubyeyi ufite umugabo n’abana barindwi (abahungu batandatu n’umukobwa umwe) amaze igihe yiga ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya New Vision Primary School giherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye aho yatangiye amasomo mu mwaka wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2020.

Yabwiye igitangazamakuru Igihe dukesha iyi nkuru ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamugizeho ingaruka zikomeye kuko yiciwe ababyeyi asigarana n’abavandimwe be babiri. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Gatandatu kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali.

Jenoside ikimara guhagarikwa afite imyaka 13 y’amavuko yaretse kwiga ahubwo arera murumuna we wari hafi kugira umwaka umwe w’amavuko na musaza we wari ufite imyaka umunani.

Mu 2003 yashatse umugabo babana mu Mujyi wa Kigali ariko agakomeza gutekereza gusubira mu ishuri kugira ngo yige arangize.

Yakomeje avuga ko yagiye yiga imyuga itandukanye ariko akumva atanyuzwe kuko atari yararangije kwiga amashuri abanza yiyemeza gusubira kwiga.

Ati “Ngerageza kwiga ibintu by’imyuga niga guteka. Nize n’indimi niga n’ibintu bya mudasobwa bikiza, ariko nkumva ntanyuzwe kuko ntarangije amashuri abanza.”

Amaze kubona ko abana be batangiye gukura yaganiriye n’umugabo we, bemeranya ko asubira mu ishuri kwiga kugira ngo asoze amashuri abanza.

Yasubiye kuri St Famille mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2020 atangira kwiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ariko aza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 kuko kikigera mu Rwanda muri Werurwe uwo mwaka amashuri yahise afungwa.

Nyuma yaho bimukiye mu Karere ka Huye kubera impamvu z’akazi k’umugabo we, amashuri afunguye tariki ya 2 Ugushyingo 2020 ajya kwiyandikisha kuri New Vision Primary School asubukura amasomo ye.

Ati “Kuko nari ngifite intego yo kwiga ngo nsoze amasomo nahise njya kwiyandikisha hariya kuri New Vision ntangira kwiga mu wa Gatandatu.”

Yishimira ko yabashije gukora ibizamini bya Leta akabirangiza, akaba yiteguye gukomeza kwiga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.

Avuga ko icyamuteye umuhate wo kwiga ari imiyoborere myiza iri mu gihugu muri iki gihe,n’umugabo we yamubaye hafi akanamuherekeza buri gitondo.

Ati “Yambaye hafi cyane akamperekeza ku ishuri mu gitondo ndetse no muri iki gihe cy’ibizamini bya Leta yamperekezaga.”

Mutembayire Aline n’umugabo we bafite abana barindwi babyaranye (abahungu batandatu n’umukobwa umwe) babana mu Kagari ka Ngoma Mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.

Umuyobozi wa New Vision Primary School, Mugwaneza Edouard, avuga ko bashima ubutwari bwa Mutembayire kandi bizeye ko azatsinda agakomeza kugera ku ntego yiyemeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *