Shadow

Koreya: Perezida Kim Jong Un yishe uwamuhuje na Trump

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Koreya yepfo aremeza ko uwari intumwa yihariye y’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Kim Hyok Chol yishwe ashinjwa kugambanira umukuru w’igihugu.

Related image
Kim Hyok Chol wateguye umubonano wa Kim na Trump amakuru aravuga ko atakiriho

Amakuru ahamya ko Kim Hyok Chol wari uyoboye abateguye umubonano wa perezida Kim Jong Un wa Koreya na Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yishwe arashwe yicanwa n’abandi bayobozi bakuru bane bakoraga muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Koreya.

Nkuko iki kinyamakuru cyo muri Koreya Yepfo Chosun Ilbo kibivuga aba bishwe bazize kuba baratumye Kim Jong Un uyoboye Koreya ya Ruguru ahura na Donald Trump nyamara ibiganiro byabo ntibigire icyo bigeraho. Nyamara ngo bakaba bari bakwiye gushishoza bakamenya hakiri kare ko ibyo biganiro ntacyo bizageraho.

Kuba bataragize ubwo shishozi byatumye bifatwa nk’ubugambanyi  

Shin Hye Yong umusemuzi wa Kim Jong Un nawe ubu arafunze azira kuba muri iyo nama yabereye I Hanoi muri Vietnam yahuje shebuja na Perezida wa Leta zunze ubumwe Amerika ataritwaye neza mu kazi ke ko gusobanura ukobikwiye.

Si ubwa mbere Perezida Kim Jong Un atanga ibihano bikakaye ku bayobozi bakuru,kuko yahanishije nyirarume wari umujyanama we igihano cy’urupfu aho yahawe imbwa zikamurya zikamurangiza azira kuba yarashatse kumukuru k’ubutegetsi.

Image result for Kim Hyok Chol
Kim Jong Un uyoboye Koreya ya Ruguru amaze kumenyekana kubihano bikakaye

Si uwo gusa kuko uwari minisitiri w’ingabo wungirije yishwe arashwe ibisasu bya rocket azira kuba yarasinziriye mu gihe bari ku kiriyo cya Kim Jong Il uyu akaba ariwe wabyaye Kim Jong Un   uyoboye Koreya ya Ruguru muri iki gihe.

lexpress/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *