Shadow

Ko igihugu gitera imbere umushahara wa mwarimu wo udindizwa n’iki?

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wabereye mu Karere ka Rwamagana, abarimu basabye ko imishahara yabo izamurwa igahuzwa n’iy’abandi bakozi ba leta.

Bamwe mu barimu bitabiriye Umunsi Mukuru wa Mwalimu wizihijwe mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kane. (Ifoto/Imvahonshya)

Abarimu bagaragaje ko imishahara yabo ari mito ugereranyije n’abandi bakozi ba Leta, basaba ko banahabwa ihahiro ry’abarezi.

Umuyobozi wa Sendika y’Abarimu ku rwego rw’igihugu, Harerimana Faustin, yasabye ko Leta yanafasha umwana wa mwalimu kwiga kuva mu mashuri abanza kugera muri kaminuza.

Ashima amategeko yashyizweho yaje arengera abarezi nko gushyiraho ikiruhuko kigenerwa ababyeyi, anasaba ko abarezi b’amashuri yigenga n’ay’inshuke bahabwa kontaro.

Ati, “Kutagira amasezerano y’akazi bituma hari uburenganzira bavutswa, burimo kudahembwa mu gihe cy’ibiruhuko.”

Nubwo ibyo abarimu basaba ari byinshi ariko, banashima byinshi bahawe birimo, Koperative Umwalimu Sacco ibafasha gukemura ibibazo by’ubukene, gahunda ya Girinka, amacumbi y’abarimu n’ibindi. ariko bagasaba ko izi gahunda bashima zanozwa kurushaho.

Zimwe mu mbogamizi ni ababyeyi batererana abarimu, umwana agaharirwa abarezi bonyine, agasanga hajyaho ubukangurambaga bwihariye ku babyeyi.

Yagarutse ku bucucike mu mashuri, asaba ko ibyumba by’amashuri byongerwa.

Ku kibazo cy’imishahara abarimu bifuza ko yongerwa, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene yavuze ko Leta izareba uko yayongera igendeye ku mishahara isanzwe y’abakozi ba Leta.

Gusa Minisitiri Mutimura yibukije ko hari uburyo buteganywa na sitati y’abarezi mu kuzamurwa mu ntera mu buryo bw’intambwike, aho abarimu bagize amanota 80-100% bongererwa 5% naho ababonye hagati ya 60-70% bakongererwa 3%.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yashimiye abarezi umuhate n’ubwitange bagaragaza mu mirimo wo kurera, yibutsa ko uyu munsi washyizweho na UNESCO mu 1966 mu rwego rwo gushima uruhare rwa mwarimu mu buzima bw’ibihugu.

Minisitiri Mutimura yavuze ko mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 17 kuko watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2002.

Yasobanuye ko umwarimu ukenewe ari ufite ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo batange ubumenyi bwuzuye. Ati “Umwarimu ukenewe Ni ufite ubumenyi n’ubushobozi bwo gutanga uburezi bufite ireme.”

Yavuze ko abarimu bamaze kwiyandikisha nk’abarimu b’umwuga ari 96% bakomoka ahanini mu mashuri ya Leta, ashishikariza abo mu mashuri yigenga kubikora nabo bihuse.

Yasabye abarezi kudatezuka ku murimo wabo, abizeza ubufatanye mu guteza imbere igihugu bushingiye ku bumenyi bw’abanyarwanda.

Girabawe yahembwe moto nshya, laptop na flatscreen ya LG             Girabawe Aloysie, niwe uyu munsi wahembwe nka mwarimu wahize abandi 

Mu kwizihiza uyu munsi wa mwarimu,hatanzw ishimwe ku barimu bahize abandi.  Ku rwego rw’igihugu GirabaweAloysie niwe wahembbwe.Yize inderabarezi mu cyahoze ari KIE amaze imyaka irindwi yigisha. Ubu ni mwarimukazi mu Ishuri Ryisumbuye rya Rukomo (SOPEM) mu karere ka Nyagatare,aho yagisha ibinyabuzima.
Yahembwe na Minisitiri w’uburezi ibihembo birimo moto, laptop ndetse na televiziyo nini ya LG.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *