Shadow

Kenya:Urukiko rukuru rwashimangiye itegeko rihana abatinganyi

Urukiko rukuru rwa Kenya rwanze icyifuzo cy’impirimbanyi zishaka ko hakurwaho itegeko ribuza imibonano mpuzabitsina ku bantu b’igitsina kimwe.

Hanze y'icyumba cy'urukiko, hari abakristu bigaragambya

Abacamanza batesheje agaciro ibirego byuko iryo tegeko ryo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza rinyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu, itegekonshinga riteganya uburinganire, icyubahiro no kutavogera ubuzima bwite.

Itegeko mpanabyaha rya Kenya rihana nk’icyaha “ubumenyi ku mibonano mpuzabitsina inyuranyije na kamere” – ahanani byumvikana ko ari imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno hagati y’abagabo.

Umucamanza yavuze ko iryo tegeko “ritanyuranya n’itegekonshinga”. Yavuze ko kwemera iyo mibonano “byacira inzira amashyirahamwe y’abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe”.

Nyuma yaho, yongeyeho ko “nta kimenyetso cy’ubuhanga bwa siyansi cyagaragaje ko abo bantu bavuka ari uko bameze”.

Muri Kenya, imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu b’igitsina kimwe ihanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri 14.

BBC/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *