Shadow

Karongi:Bacyeneye ko begerezwa ibiti by’imbuto ziribwa

Abahinzi bo mu karere ka Karongi barifuza ko bahabwa ibiti by’imbuto ziribwa ndetse n’ibindi bya gakondo bivamo imiti kuko babona byabagirira akamaro.Ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi-RAB bavuga ko iyo gahunda bayifite bakaba bari gutubura imbuto nyinshi kugira ngo zizagere kuri benshi kubera akamaro ibyo biti bifite.

Related image
Imyembe iri mu mbuto zikunzwe cyane mu Rwanda

Ibi abahinzi babitangaje mu cy’umweru gishize ubwo bari bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Karongi ryaberaga mu murenge wa Bwishyura. Ubwo babonaga ibyamurikwaga bigendanye n’ubuhinzi.Bishimiye ibiti bitandukanye byiganjemo iby’imbuto ziribwa ndetse n’ibivamo imiti bifuza ko nabo babihabwa bakabihinga.

Uyu yagize ati: “Monye bari kugarura ibiti bya gakondo” “Mbonye hari ibiti tugomba kuba dufite mu ngo zacu,ibi biti by’imbuto ziribwa bibanguriye bigirira umuntu akamaro.Batubwiye ko bashobora kubitugezaho byoroshye.”

Uwayisaba Thacien umukozi w’ikigo kigihugu gishinzwe ubuhinzi RAB mu ntara y’Uburengerazuba avuga ko bafite ibiti bitandukanye birimo iby’agakondo bivangwa n’imyaka bikagira n’uruhare mu kurumbura ubutaka. Bafite kandi n’ibiti by’imbuto ziribwa bitandukanye nk’imyembe avoka amacunga..byose bikaba bifasha kuvugurura imirire

Mubyo bafite kandi harimo n’imboga gakondo zimwe bakunda kwita iza Kinyarwanda zirimo isogo,isogi dodo zikaba zihingwa ku butaka buto  zigafasha mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.

Uwayisaba avuga ko “hari gahunda yo kurushaho kwegera abahinzi  kugira ngo hihutishwe gahunda yo guteza imbere ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi tukaba tubizeza ko tugiye kurushaho kubegera”

Abaturage bashishikarizwa gutera ibiti by’imbuto ziribwa kuko uretse akamaro bifite mu kurwanya imirire mibi binafite uruhare rinini mu kurinda ubutaka kuko birwanya isuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *