Shadow

Karongi:Abatuye Kabeza ya Rubengera bakomeje kurenganira mu bwumvikane bucye bw’abayobozi

Karongi: Abaturage batuye mu mudugudu wa Kabeza mu kagali ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera baravuga ko hari serivisi babona bigoranye kubera ukutumvikana hagati y’umukuru w’umudugudu n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali uvuga ko yamweguje nyamara umurenge ukavuga ko ari umukuru w’umudugudu ufite ububasha yahawe n’abaturage.

Image result for Umurenge wa Rubengera

Nyuma y’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kibirizi  mu murenge wa Rubengera ,mu karere ka Karongi ashatse gukura k’umwanya umukuru   w’umudugudu wa kabeza atabifiteye ububasha,Ubuyobozi bw’umurenge wa Rubengera bugatesha agaciro icyo cyemezo kuberako kumukuraho nta bubasha abifitiye. Nanubu hari abaturage bo muri uwo mudugudu  babona  serivisi ku kagali  bigoranye bitewe n’icyo kibazo.

Umwe mu baturage bo muri uwo mudugudu batabonye servisi nk’uko bikwiye avuga ko mu cyumweru gishize yagiye ku kagari ka Kibirizi yitwaje icyemezo cyasinyweho n’umukuru w’umudugudu wa Kabeza Iraguha Clemence,agihaye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari Havugimana Pascal,aragishwanyura avuga ko yandikiye umukuru w’Umudugudu amwirukana ko atakiri umuyobozi;yasabye uwo muturage gushaka urundi rupapuro ararumwuzuriza yandikaho ushinzwe umutekano ngo abe ariwe umusinyira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Rukesha Emile avuga ko uwo mukuru w’umudugudu ntawamusezereye ko icyemezo cyafashwe ntakindi cyagisimbuye.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera n’izindi nzego bukorana ku wa mbere tariki ya 12 z’ukwezi kwa munani uyu mwaka, bwongeye gusaba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari kubaha icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwirinda gutanga servisi  mbi ku baturage.

Havugimana Pascal abajijwe n’itangazamakuru impamvu atashyize mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’urwego rumusumbye yavuze ko ntacyo yifuza gutangaza.

src:Radioisangano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *