Shadow

Karongi:Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rushya rwa Gatwaro bishimiye agaciro kahawe ababo

Bamwe mu bafite ababo baguye ahahoze stade Gatwaro mu gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi  mu 1994, barishimira ko nyuma y’imyaka 25 abantu babo bashyinguye ahantu hatabahesha icyubahiro kuri ubu babonye urwibutso rwiza rwubatse kuburyo bugezweho bwubatse aho biciwe bikaba bigiye gutuma bumva baruhutse ndetse n’igihe bahasuye bakumva ko bari kumwe nababo bikabaruhura.

Ibi babitangaje kuri uyu wa mbere tariki 1 Nyakanga ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 no gushyingura mu cyubahiro imibiri irenga ibihumbi cumi na bitanu ya batutsi biciwe muri stade Gatwaro ku Kibuye.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Ndayisaba Francois avuga ko impamvu batinze gushyingura iyi mibiri mu cyubahiro ari ukubera ko bari batarabona ubushobozi.

Yagize ati “ibintu byose ntibibonekera rimwe tugira igenamigambi ry’umwaka umwe,itatu cyangwa itanu ni  muri ubwo buryo twashatsemo ubushobozi nk’akarere kugira ngo tubashe kubona ubushobozi bwo kubaka uru rwibutso ”

Umwe mu bafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso avuga ko bishimiye agaciro gahawe ababo

Ati “Uyu ni umunsi ukomeye twishimye kuba abaturage bangana gutya bitabiriye guherekeza abacu twabuze muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 bagakorerwa ibya mfura mbi aha hahoze stade Gatwaro none tukaba tugiriye amahirwe yo kubona uru rwibutso,aho tuzajya tubasura tubona ko batuje kandi twizera ko igihugu cyacu cyabitayeho ”

Dr.Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenocide yatanze ikiganiro kigaragaza amateka yaranze perefegitura ya Kibuye aho yasobanuye uko yahuye n’akaga gakomeye bitewe n’abayobozi bagiye bayiyobora kuva mu  mwaka 1960 aho bagiye  bica abatutsi bavuga ko Kibuye ariyo yari ifite abatutsi benshi mu gihugu kuko ngo abarengaga 30% bityo bigatuma abatutsi barahoraga abatotezwa Karundura ikaza kuba mu 1994.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta wari Busingye Johnston yashimye abateguye iki gikorwa kubera agaciro kahawe abashyinguwe.

“Ndashimira abateguye iki gikorwa kongera gushyingura abacu tukabashyingura ahantu habahesha icyubahiro,ubuyobozi bw’akarere uruhare mwabigizemo mukoresheje ingengo y’imari yanyu ndetse nabo mwafatanyije..turabashimiye ”

Uru rwibutso rwa Gatwaro kimwe nurwo kuri Ngoma rufite akumba kumwihariko (akumba ka gereza) kagenewe gushyirwamo amwe mu mafoto y’abayobozi bakoze jenoside.

This image has an empty alt attribute; its file name is kwibuka-i-Gatwaro-1024x768.jpg

Ubwanditsi/IGISUBIZO.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *