Shadow

Karongi yujuje gare igendanye n’igihe

Nyuma y’igihe abatega n’abatwara imodoka mu karere ka Karongi bakoresha igice kimwe cy’isoko nk’ahategerwa imodoka ubu noneho barishimira ko bamaze kubona gare nshya igendanye n’igihe.

Gare nshya ya Karongi yuzuye mu murenge wa Bwishyura

Iyi gare yubatswe ku buryo bwa kijyambere,ifite ahagenewe kugura amatike y’urugendo ahacururizwa amafunguro n’ibindi byangombwa umugenzi yacyenera.

Bamwe mu bagenzi bagize icyo batangaza bagaragaje ko bishimiye iyi gare cyane ko itandukanye cyane naho bari basanzwe bategera imodoka.

“Kubona iyi gare byaradushimishije cyane hariya umuntu utahazi yashoboraga kuyoba ariko kuko iyi ng’iyi ari gare ya rusange nta mugenzi ushobora kuyoba”

“Aha ngaha ni heza harazitiye,hariya hari akavuyo utamenya iyo utega ariko aha ngaha biratandukanye kuko harisanzuye.”

“Ni ubwa mbere nyigezemo nabonye ari nziza cyane,aho twategeraga ahari akavuyo,ibyondo none aha hari gravier niyo imvura yagwa ubona nta kibazo guhari.”

This image has an empty alt attribute; its file name is WhatsApp-Image-2019-07-12-at-12.46.49-1.jpeg
Iyi Gare ya Karongi yujuje iby’ibanze bikenewe

Bamwe mu bakozi bakorera ibigo bitwara abagenzi nabo bavuga ko babonye uburyo bwo gukora bisanzuye

“Hari itandukaniro naho twakoreraga twabag mu ivumbi imvura yagwa tugahura n’ibyondo ugasanga umuntu yuzuye ibyondo”

“Aho twakoreraga mbere nta parking yari ihari,umuhanda ari muto,nta bwiherero ariko aha byose birahari ni iterambere rigaragarira buri wese. Turakora twisanzuye.”

This image has an empty alt attribute; its file name is WhatsApp-Image-2019-07-12-at-12.46.50.jpeg
Gareya Karongi irisanzuye

Uwimana Fanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura gare iherereyemo avuga ko ari igikorwa kije gikenewe cyane. Ngo ni umuhigo w’Akarere bakaba bishimira ko babashije ku wesa.

Ati “Iyi gare izagirira akamaro abaturage ba Karongi, ndasaba by’umwihariko abikorera kubyaza umusaruro aya mahirwe barushaho gushora imali mu bifasha abaturage kuko abagenzi bazaza muri gare bazakenera kurya, bazakenera kunywa ni amahirwe kuri bo. Ndasaba abaturage kurushaho kuyibungabunga.”

This image has an empty alt attribute; its file name is WhatsApp-Image-2019-07-12-at-12.46.49.jpeg
Ubu Gare ya Karongi irakora

Karongi ifatwa nk’ihuriro ry’umuhanda Kivu-Belt uva i Rubavu ugaca i Karongi ugakomeza i Nyamasheke na Rusizi uzengurutse ikiyaga cya Kivu.

Kutagira gare byagoraga abashoferi batwara imodoka n’abagenzi bazitega cyangwa n’abafite izabo bahatembera bakabura aho baziparika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *