Shadow

Karongi: Abakora isuku mu muhanda bamaze amezi atanu nta mushahara.

Mu karere Karongi,abakora isuku mu muhanda mu murenge wa Ubengera barasaba kwishyurwa kuko bamaze amezi agera kuri atanu badahembwa bakaba bavuga ko inzara ibamereye nabi ndetse  babuze n’amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Image result for Abakora isuku mu muhanda

Aba baturage bakora isuku bavuga ko bakoze imirimo yo gusukura umuhanda wa kaburimbo wa Rubengera ariko bagategereza umushahara w’imirimo bakoze bagaheba.

Bakomeza bavuga ko bakoreraga koperative Isuku n’Isukura ,bakaba bifuza kwishyurwa amafaranga yabo yose uko bayakoreye.

Bagize icyo batangaza ariko badatangaje amazina yabo, uyu mubyeyi ati: “njyewe nkora akazi hano k’umuhanda nka hasuhuka nka nakubura bamfitiye ibihumbi 95, ingaruka nagize narashonje cyane n’ahantu nikopeshaga ntabwo bakinkopa.”

Undi nawe yungamo ati: “njye ikibazo mfite ni uko nabuze uko nishyura mitiweri kandi n’inzara iba yenda kwica umuntu ntabwo wakora utariye ,buri munsi buri munsi tuza gukora umuntu akihangana ngo arebe ko hari icyo yageraho ariko ayo mezi agashira bataduhembye,bamfitiye ibihumbi 65 ”

Uyu musaza nawe ngo bahabwe amafaranga yabo at:  “Mfite imyaka 68, twari twagize amahirwe baduha akazi hano ku muhanda twari tuzi ko hari icyo hatumarira, ubwo rero turakora kugeza ubwo bigeze mu mezi atanu. Tujya kubaza batubwira ko amafaranga ahari, bagiye kuza bazana ayukwezi kwa kane nayo ntibayaduha yose baduha igice. Ubu bamfitiye hafi ibihumbi 90. Ingaruka byangizeho ni ninzara kuba ntakora mu rugo kandi mfite abana,uwiga muri nayini[nine] umusanzu asabwa wo kurira ku ishuri ntawo namuboneye ntabwo abasha kurya. Icyifuzo cyacu ni uko baduha amafaranga yacu twakoreye wenda akazi kabo ko mu muhnda bakakagumana bakagaha abandi.”

Hanyurwimana Damascene ushinzwe ibijyanye n’imihanda mu karere ka Karongi avuga kuri iki kibazo,yemeje ko abaturage bose bo mu mirenge igize aka karere bafitiwe ibirarane bijyanye no gusukura imihanda bose bagiye kwishyurwa.

Yagize ati: “Nibyo koko dufite ibirarane byabo baturage bakora isuku ariko kubijyanye no kuvuga ngo amezi atanu byo ntabwo twabihurizaho kuko buriya biterwa n’uko muri koperative zabo bagenda babahemba. Ibirarane rimwe na rimwe hakunda kuvuka ibibazo bajyanye n’uburyo amafaranga asohoka mu gihe turi gutangira ingengo y’imari. Kubijyanye n’amafaranga yabo yarabonetse kuburyo bagiye kuyabona si aba Rubengera gusa kuko nabo muyindi mirenge icyo kibazo kigiye gucyemuka.”

Si ubwa mbere abakora aka akazi ko gukora isuku batinda kubona amafaranga baba bakoreye.bakaba bifuza ko bajya bayahererwa igihe kuko ariho bakura ibibatunga cyane ko nabo inshingano zabo zo gukora isuku baba bazirangije.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *