Shadow

Museveni yahaye Kanye na Kim amazina mashya”Ndizeye” na “Mugisha”

Ibiro bya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni byatangaje ko yahaye umuririmbyi wa rap Kanye West uheruka kwiyita Ye mu kwezi gushize, izina ry’ikigande Kanyesigye bisobanura  “Ndizeye”.

Image result for Kanye...Kim UgandaImbere ya Museveni Kanye West ni “Ndizeye” naho  Kim Kardashian ni “Mugisha”

Ni murizuzinduko Kanye West n’umugorewe Kim Kardashian barimo muri Uganda bakaba babonaye na Perezida Museveni maze akaboneraho kubaha amazina mashya mu rwego rwo kubereka ko Uganda naho ari iwabo.

Perezida Museveni ntabwo yahaye izina Kanye West-Ndizeye wenyine kuko n’umugore we Kim Kardashian, yamwise Kemigisha, bisobanura “ufite imigisha y’Imana” “Mugisha”, niko ibiro bya Museveni  byatangaje bibinyujijie ku butumwa byacishije kuri Facebook.

Uyu muryango wa  Kanye West na Kim Kardashian “bishimiye” ayo mazina bahawe na perezida ubwo bari bamaze kubonana nawe ku ngoro ye iri Entebe.

Bwana Museveni yababwiye ko Uganda ari iya bose,kandi ko ariho nkomoko ya muntu. Museveni ati: “Hano niho ubuzima bw’abantu bwatangiriye, n’abazungu baturuka hano,”

Uyu munyamerika Kanye West “Ndizeye” wamamaye nk’umuririmbyi wo mu njyana ya rap uri muruzinduko muri Uganda yavuze ko anezerejwe no kuba muri iki gihugu, avuga ko ari igihugu cye cya kabiri.

“Yabwiye perezida ko yifuza gushinga ishuri ry’ubukerarugendo, rikazafasha guteza imbere uru rwego rw’ubukerarugendo muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri rusange.

Image result for Kanye...Kim UgandaKanye na Kim bahaye Museveni  impano y’inkweto

Muri uru ruzinduko Kanye West n’umugore we Kim Kardashian bagabiwe na Museveni inka 10 nk’ikimenyetso cy’ubucuti maze nabo bamushyikiriza impano y’inkweto.

Kanye West ari mu gihugu cy’Ubugande muri gahunda ze z’umuziki aho ari kuhatungnyiriza zimwe mu ndirimbo zizagaragara kuri album ategura gusohora. West na Kardashian bari kuba muri hotel iri ku nkengero z’uruzi rwa Nil.

IGISUBIZO.COM

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *