Friday, February 26
Shadow

Kagame yamaze impungenge kw’idindira ry’iterambere ry’u Rwanda mu gihe azaba atakiruyobora

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko iterambere ridaheza nk’intwaro ikomeye yo kugera ku majyambere arambye kandi ko ibyagezweho ari umusaruro w’Abanyarwanda bose aho kuba umuntu ku giti cye. 

This image has an empty alt attribute; its file name is c7cb7f2b5d6192abf8daad711056a763.jpg
Perezida Kagame mu ihuriro Nyafurika ry’abikorera ritegurwa na Tony Elumelu Foundation

Umukuru w’Igihugu ibi yabigaragarije muri Nigeria kuri uyu wa gatandatu mu ihuriro Nyafurika ry’abikorera biganjemo ab’urubyiruko, mu kiganiro yahuriyemo na bagenzi be barimo Macky Sall wa Senegal, Felix Tshisekedi wa DRC, ndetse na Visi Perezida wa Nigeria Prof. Yemi Osinbajo.

Abajijwe ku mpungenge z’uko iterambere ry’u Rwanda rishobora kudindira cyangwa rigasubira inyuma mu gihe azaba atakiri umukuru w’igihugu, yasubije ashimangira ko izo mpungenge nta shingiro zifite kuko ibyagezweho ari umusaruro w’Abanyarwanda bose aho kuba umuntu ku giti cye.

Yagize ati “Ibyo nta kibazo kirimo kuko iyo wabashije gukora ibyo wasabwaga, hanyuma ukaba ari nawe kibazo cyonyine gisigaye, ibyo biroroshye kubikemura. Umurage ntabwo ari njyewe, ahubwo ni icyo wasize mu gihe cyawe. Igihugu cyacu cyari cyarashwanyagujwe na politiki z’ivangura, ariko ubu twabashije kongera kunga ubumwe igihugu kigaruka mu murongo w’iterambere tugenda tunarigeraho buhoro buhoro. Niba rero ibyo bigerwaho, ni ukubera abaturage, inzego ndetse na politiki zashyizweho.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko imitekerereze ireba kure ndetse n’ubufatanye bw’Abanyarwanda bwubakiye ku bumwe butajegajega ari wo murage nyawo ukwiye kubakirwaho u Rwanda rubereye bene rwo.

Perezida Kagame yanabajijwe uburyo u Rwanda rwabashije kwihuta mu iterambere mu nzego zinyuranye, byumwihariko ibanga rwakoresheje ngo rugere ku mwanya wa 29 ku Isi mu bihugu byorohereza ishoramari nk’uko raporo ya Banki y’Isi izwi nka ‘Doing business’ yo muri uyu mwaka ibigaragaza.

Yagize ati “Ikintu cya mbere twabanje kwitaho, ni imitekerereze y’abaturage bacu, kuko hari ubwo mu mateka yacu abantu bari baratojwe kwicara bagahora iteka bategereje guhabwa ibyo ubuntu biturutse mu mahanga. Byadusabye rero gushaka uko Abanyarwanda ubwabo bumva ko ibibazo byabo ari bo bireba kandi bagomba kubyikemurira. Ibyo kandi byajyanaga no gushaka uburyo bushya bw’imikorere bitari no muri politiki gusa aho wasangaga abantu bavuga ibintu bizima ariko bagakora bike! Muri uko guhindura imyumvire rero, ni ho abaturage bacu bavuze bati, iterambere ni ikintu tugomba kugeraho, uburumbuke na bwo ni uko, ahubwo twabigeraho dute?”

Image result for tony elumelu..paul kagame
Tony Elumelu washinze umuryango Tony Elumelu Foundation aganiriza urubyiruko

Ihuriro nyafrika ry’abikorera biganjemo urubyiruko, riteranyirije muri Nigeria abasaga ibihumbi bitanu baturutse hirya no hino muri Afurika. Rikaba ritegurwa n’Umuryango Tony Elumelu Foundation, washinzwe n’umunyemari Tony Elumelu w’Umunyanijeriya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *