Shadow

Kabaya: Abana b’abakobwa barenga 100 batewe inda mu gihe cy’amezi 10 gusa.

Abana b’abakobwa barenga 100 bo mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero,batewe inda zitateganyijwe mu gihe cy’amezi 10 gusa.

Ni abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 20 bakaba barazitewe n’abagabo bakuru bafite abagore ndetse n’abasore mu gihe cy’amezi 10 gusa ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Mutarama kugera muri uku kwezi ku Ukwakira uyu mwaka wa 2018.

Usanga bamwe muri bo barafashwe ku ngufu abandi bagaterwa inda barabeshywe n’abazibateye ko bazahita babatwara bakabagira abagore babo, ariko bikarangira babatereranye.

Aba bana nkuko babyivugira bashukishwa ibintu binyuranye birimo ibyo kurya no kunywa hari n’abahabwa inzoga n’ibindi bitandukanye.

Ababyeyi mu gahinda

Nkuko ababyeyi baba bana batewe inda babyivugira bati:“Birababaje kubona umwana w’umukobwa atwara inda akiri mu rugo bibabaza ababyeyi n’umuryango muri rusange. Twasaba ubuvugizi ko umuntu nkuwo aramutse abonetse bamukatira urumukwiriye.”

Undi nawe yungamo agira ati: “Ufata umuntu ku ngufu we leta yari ikwiriye k’umufunga.”

Kujenjeka k’ubuyobozi

Uwizeye Prosper umukozi w’umurenge wa Kabaya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bashyize imbaraga mu gufasha aba bana babakobwa batewe inda ndetse no gukurikirana abazibateye kugira ngo babihanirwe. Asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe ndetse no kureka guhishira abangiza aba bana b’abakobwa

Mugihe bivugwa ko umubare w’abana batewe inda usaga 100,amakuru dukesha RBA avuga ko kugeza ubu hamaze gufatwa abagabo babiri gusa bakurikiranyweho kuba barateye aba bana b’abakobwa inda imburagihe.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *