Shadow

Juno Kizigenza na Kenny Sol bavuye mu biganza bya Bruce Melodie

Muri iyi minsi ni bwo Bruce Melodie yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru abamenyesha ko yatandukanye n’abasore babiri Juno Kizigenza na Keny Sol yari asanzwe afasha mu bikorwa by’abo bya muzika abinyujije mu Bitangaza Music, aha ikaze buri wese wifuza gukorana na bo.

Bruce Melodie yarekuye aba basore nyuma y’umwaka abafasha gukora umuziki, aho mu gihe bamaranye buri umwe yakoze indirimbo zinyuranye zanakunzwe bikomeye.

Juno Kizigenza yatandukanye na Bruce Melodie akoze indirimbo zirimo nka Mpa formula, Solid, Night mare, Nazubaye n’izindi zitandukanye.

Kenny Sol we mu gihe yamaze mu maboko ya Bruce Melodie yakoze indirimbo zirimo You &I, Aga Fire, Umurego na Ikinyafu.

Nta kibazo na kimwe aba bahanzi bagiranye na Bruce Melodie, uretse kuba yarifuje kubarekura ngo batangire birwarize mu muziki ibyo bafata nk kubacutsa.

Nubwo aba bahanzi byitwaga ko bari mu maboko ya Bruce Melodie, buri wese yari afite ikipe imukurikirana umunsi ku wundi.

Buri umwe yabaga afite abashinzwe ibikorwa bye ku buryo Bruce Melodie byamugeragaho bamubwiye ibyakozwe n’ibikenewe.

Juno Kizigenza yarebererwaga n’umusore witwa Bernard Nando, uyu akaba ari we wamufashaga mu bikorwa byose bya muzika. Nando niwe ugiye kumugumana Juno, bagakorana mu gihe uyu muhanzi yaba atarabona ubujyanama bushya

Uko Juno Kizigenza agumana n’uwamufashaga, ni na ko Kenny Sol na we agumana na Billy Mugambage uzwi nka Billy Kapo wari usanzwe areberera inyungu ze mu muziki.

Billy Kapo avuga ko yiteguye kugumana na Kenny Sol bagakomezanya gahunda bari baratangiye.

Uyu na we ariko yongeyeho ko aba akorana na Kenny Sol mu gihe atarabona ubatera ingabo mu bitugu mu buryo bw’amikoro.

Yaba Kenny Sol na Juno Kizigenza, ni abasore Bruce Melodie yasinyishije amasezerano y’umwaka bakorana, kuva muri Gicurasi 2020.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *