Shadow

Joaquin Guzman “El Chapo” imana y’ibiyobyabwenge yakatiwe gufungwa burundu

Umwe mu bacuruzaga ibiyobyabwenge bazwi ku rwego rw’isi ukomoka muri Mexique Joaquin “El Chapo” Guzman amaze gukatirwa igifungo cya Burundu mu mugi wa New York.

Image result for Joaquin "El Chapo" Guzman
Joaquin “El Chapo” Guzman ku isi ntawe umuhiga mu gucuruza ibiyobya bwenge

Umucamanza Brian Cogan yakatiye Guzman igifungo cya burundu kigeretseho indi imyaka 30 yakatiwe n’urukiko rwa leta muri New York

Mu kwezi kwa kabiri, Guzman ufite imyaka 62 yahamwe n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bitagira ingano byo mu bwoko bwa cocaine, heroine n’urumogi.

Niwe wari uyoboye ibindi bihangange mu mamatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge bo mu ntara ya Sinaloa yo muri Mexico

Abashinjacyaha bavuze ko nk’umuyobozi w’itsinda ry’abacuruza ibiyobyabwenge rinini kurusha ayandi muri Mexique, Guzman yagize uruhare mu bugambanyi bwinshi bugamije kwica.

Yafashwe mu mwaka wa 2016 yuma yo gutoroka inshuro ebyiri zose muri gereza zirinzwe cyane muri Mexique. Yahise ashyikirizwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2017 kugira ngo aburanishwe.

VOA/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *